Uyu mukobwa yatangarije Lemigo TV mu kiganiro cyayo cya Celebrity Show ko Miss Jojo, Miss Shanel ndetse na Liza abafata nk’imitwe ikomeye mu muziki kandi adahwema gukesha iterambere afite.
Yagize ati « Muri kiriya gihe ngitangira byari bigoranye kumva umukobwa wakora umuziki kuko wahita uhinduka ikivume mu bantu ariko babaye intwari, baraturwanirira ndetse batugeza ku ntsinzi yo kuba twahangana na basaza bacu »
Yungamo ati, « Miss Jojo, Miss Shanel na Liza ndabubaha cyane, niyo nagera ku rwego rukomeye rwo hejuru sinabura kubazirikana nk’abantu bagize uruhare runini mu kugira ngo umuziki w’umunyarwandakazi uhabwe agaciro ».
Knowless ahamya ko urugero rwiza ndetse n’imbaraga bataye mu iterambere rya muzika y’umukobwa azakora uko ashoboye akabisigasigara ndetse agakomeza urugendo batangiye.
Miss Jojo, Miss Shanel ndetse na Liza nubwo batakigaragara mu muziki cyane nko mu myaka yatambutse ya za 2010, ni abakobwa babaye indashyikirwa ndetse ibikorwa bakoze magingo aya biracyari mu mitwe ya benshi dore ko babereye urugero rwiza abato nk’uko Knowless yabishimangiye.
Intego Knowless ashyize imbere mu muziki we ni ukugera ku rwego mpuzamahanga kandi akazagirira igihugu cye, umuryango ndetse n’Abanyarwanda muri rusange akamaro abinyujije mu mpano ye ya muzika.
Knowless ni umwe mu bari guhatanira igihembo nyamukuru cya PGGSS 5 ndetse akaba yizeye ko ibikorwa yakoze ndetse n’urukundo rw’abafana be bizamugeza ku ntsinzi yifuza.



















TANGA IGITEKEREZO