Umuririmbyikazi Butera Knowless yavuze ko yishimira kuba hari indirimbo ye yakinwe kuri radio mpuzamahanga BBC ivugira mu Bwongereza. Ngo ibi bimwereka ko ingufu ashyira mu buhanzi bwe zimuzanira umusaruro ndetse bikamuha imbaraga zo gukomeza umurego.
Indirimbo “Baramushaka” Knowless yakoze mu mwaka wa 2013, niyo Radio BBC mu biganiro bya mugitondo yanyujijeho. Hari mu kiganiro BBC Matin cyo kuri uyu wa 15 Mata 2014.
Aganira na IGIHE, Knowless yatangaje ko yishimiye kuba hari indirimbo ye yakinwe kuri BBC, igitangazamakuru we avuga ko yubaha.
Yagize ati: “Mu gitondo nabyumvise, nari nkiryamye abantu barampamagara ngo ninumve BBC, byanshimishije kumva bakina indirimbo yanjye barangiza bakanayivugaho. Hari ubundi nigeze kuvugira kuri BBC mu kiganiro ariko ubu byambereye byiza kuko byari mu kiganiro BBC Matin cyumvwa n’abantu benshi ku Isi.”
Knowless yakomeje avuga ko kuba BBC ari radio mpuzamahanga kandi yumvwa henshi ku Isi, kuhumvikana bimwereka ko hari urwego muzika ye igezeho ndetse bimuha icyizere ko imbaraga ashyira mu muziki zidapfa ubusa.
Ati: “BBC ni igitangazamakuru gikomeye kandi nubaha, ni mpuzamahanga, kwiyumvaho ni ibintu birenze, ni ikintu cyiza kuri njye, binyereka ko hari urwego rwiza muzika yanjye igezeho…”
Knowless watangarije IGIHE ko ari mu bikorwa byo gutegura album ya gatatu izamurikwa ku itariki ya 4 Nyakanga, yanavuze ko akomeje ibikorwa byo kwitegura ari nako ategura ibindi bitaramo bitandukanye.
Reba Baramushaka ya Knowless hano:


















TANGA IGITEKEREZO