00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yizihije imyaka 25 y’amavuko mu gahinda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 1 October 2015 saa 03:39
Yasuwe :

Knowless Butera yizihije isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse anishimira ibyiza n’ibibi yanyuzemo kuko byamugize uwo ariwe, kuri uyu munsi kandi aribuka inshuti ye magara yapfuye batarasoza imishinga bari bafitanye.

Jeanne Ingabire Butera benshi bazi nka Knowless mu muziki ni umuhanzi w’umunyarwandakazi wavutse ku itariki 1 Ukwakira 1990. Igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose no kudacika intege ariko ikiruta byose yize ngo ni uko iyo umuntu afite ubushake agera ku cyo yifuza cyose.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Knowless yavuze ko uyu ari umunsi mwiza wo kwitekereza akareba aho avuye ndetse akagira n’izindi ngamba nshya afatira ubuzima bwe.

Ntiyigeze atekereza ko azuzuza imyaka 25 akiriho

Knowless yavuze ko ari umuhigo Imana imufashije kwesa kuko mu buto bwe yumva imyaka 25 atazayigeza ndetse yatekerezaga ko Isi ishobora kuba yararangiye.

Ati, “Ndishimye mu mutima wanjye kuko ndi kwibuka ibyo natekerezaga mu bwana numva ko iyi myaka ntashobora kuzayigeza nkiriho ariko mfite ishimwe ku Mana ibinshoboresheje nkaba nkiriho”.

Yishimira cyane…

Mu myaka 25 y’amavuko yujuje kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukwakira, Knowless arishimira intsinzi nyinshi yagezeho.

Ati, “Ni abantu benshi bamfashije bakamba hafi ariko ndishimira ko muri ibyo byose bamfashije haricyo amaboko n’ubwenge bwanjye byakoze”.

Yashegeshwe n’urupfu rw’inshuti ye magara

Knowless ubusanzwe ku munsi we w’amavuko atumira inshuti n’abavandimwe bagasangira ndetse bakanashimira Imana ko iba ikimurinze ariko uyu munsi siko biri bugende.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu munsi yawuhariye uwo kwibuka inshuti ye magara[umukobwa] bakuranye kuva mu buto ndetse bari banafitanye imishinga myinshi bagombaga kuba barasoje mbere y’uko buzuza imyaka 25.

Ati, “Nubwo ari isabukuru yanjye, mbabajwe n’uko inshuti yanjye magara itakiriho kandi hari byinshi twari twarapanze ko tuzakorana kuri uyu munsi”.

Yongeraho ati “yari umwana twasangiye byose, uyu munsi hari ibyo njye nawe twari twarapanze kuzakora none ntabwo turi kumwe kandi nanjye sinabikora njyenyine”.

Hari abamwibeshyaho

Uko agaragara inyuma hari benshi bitiranya imigirire ye , nyamara buriya ngo ni umukobwa uca bugufi wubaha kandi ugirwa inama akazumva.

Ati “Nubwo kuba icyamamare atari ibintu byoroshye ndetse bituma hari benshi bakwibeshyaho, njye nifata nk’umuntu usanzwe ndetse ntabwo mpindurwa n’ibihe runaka. Nca bugufi, nsabana n’abantu kandi nkunda kugirwa inama”.

Umushinga w’ubukwe…

Imyaka 25 y’amavuko ni myiza ku mukobwa kuba yatangira gutekereza kurushinga ndetse ko kwitoza inshingano zo kubaho nk’uwitegura kubaka urwe. Kuri Knowless ngo hari byinshi agikeneye gushyira ku murongo kugira ngo abe yatekereza kurushinga.

Ati, “Iyi ni imyaka myiza ngejeje kandi birakwiye ko ntangira gutekereza ku kuba nanjye nagira umuryango wanjye ariko haracyari byinshi nifuza gushyira ku murongo mbere y’uko nihutira kurushinga”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages