Umuhanzi Knowless Butera yatumiwe mu gitaramo cya “Rwanda Night” mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2013. Iki gitaramo ni icya kabiri atumiwemo.
Iki gitaramo kizabera aho gisanzwe kibera muri Club Rouge mu mujyi wa Kampala.
Gift Giftorius ushinzwe imitegurire y’iki gitaramo yatangarije The Newtimes impamvu bongeye gutumira Knowless, ati “Twagaruye Knowless i Kampala kuko afite indirimbo nziza kandi amaze kugira abafana benshi muri Uganda, ubwo yaherukaga aha, abantu badusabye kuzamugarura ubutaha, igihe ni iki yongeye kugaruka”.
Iki gitaramo kizatangira saa munani z’umugoroba (2 PM).
Knowless azaba ari kumwe n’abanyamideri ndetse n’abanyarwenya babiri “Alex Muhangi” na “Patrick Salvador”.
Rwanda Night ni igitaramo ngaruka-kwezi, ubusanzwe gitegurwa n’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda n’inshuti zabo, hagatumirwa umuhanzi ukunzwe muri icyo gihugu w’umunyarwanda.
Knowless aheruka gutwara umwanya wa gatatu mu irushanwa rikomeye mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star III.



















TANGA IGITEKEREZO