00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yongeye kwimwa VISA ijya muri Canada

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 22 September 2014 saa 04:39
Yasuwe :

Umuririrmbyikazi Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless, ku nshuro ya Kabiri yimwe uruhushya rwo kwinjira muri Canada (Visa), aho yagombaga gukorera igitaramo ari kumwe na Dr Claude, Kidum,Chameleone, Diamond na Neza.
Aya makuru y’uko Knowless yongeye kwimwa Visa yinjira muri Canada yemejwe na Producer Clement ukurikirana ibikorwa bya muzika by’uyu muhanzikazi. Producer Clement yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubura Visa, Knowless agiye gutegura izindi gahunda ze zisanzwe cyane ko yari afite (…)

Umuririrmbyikazi Ingabire Jeanne d’Arc bita Knowless, ku nshuro ya Kabiri yimwe uruhushya rwo kwinjira muri Canada (Visa), aho yagombaga gukorera igitaramo ari kumwe na Dr Claude, Kidum,Chameleone, Diamond na Neza.

Aya makuru y’uko Knowless yongeye kwimwa Visa yinjira muri Canada yemejwe na Producer Clement ukurikirana ibikorwa bya muzika by’uyu muhanzikazi.

Knowless muri Kanama nabwo yari yabuze Visa yo kwinjira muri Canada.

Producer Clement yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubura Visa, Knowless agiye gutegura izindi gahunda ze zisanzwe cyane ko yari afite abandi bantu bamusabaga kubataramira.

Yagize ati “Ntabwo Knowless akigiye muri Canada kuko ibibazo bya Visa byabaye birebire, ibitaramo byari kuri 27 na 28 z’uku kwezi,…hari ibindi bikorwa bihari hano, ibitaramo n’ahandi bamushaka ibyo nibyo tugiye gukomerezaho, abafana be hariya bamushakaga n’abateguraga ibi bitaramo ntako batagize ariko biranga, ubwo nta kundi.”

Abajijwe icyo abona cyaba cyaratumye Knowless abura Visa ubugira kabiri, Clement yagize ati “Nkeka ko hari ibindi bibazo kuko twebwe ibyasabwaga byose yari abyujuje, twatanze ibyangambwa byose bishoboka, nta kintu na kimwe cyaburaga rwose.”

Ibi bitaramo byombi, kimwe kizabera i Toronto ikindi kibere Montréal. Byateguwe na Alberta Afro Events ku nkunga ya JP Construction Contractors LTD.

Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuba muri Kanama byigizwa inyuma kubera urupfu rw’umwana wa Juliana Kanyomozi witabye Imana mu gihe byari byegereje kandi yari mu bahanzi bagombaga kubiririmbamo. Ku rundi ruhande, abahanzi barimo na Knowless bari batarabona ibyangombwa by’inzira.

Knowless amaze iminsi anakora amashusho y'indirimbo yitwa Tuliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages