Knowless ntacyerekeje muri Canada aho yari afite ibitaramo bigera kuri bitatu harimo icyo yari kuririmbanamo na Kidum, Juliana, Dr Claude ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2014.
Knowless yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zatumye basubika uruzinduko rwabo, harimo kuba kugeza ubu batarabona VISA ibemerera kwinjira muri Canada.
Producer Clement we yabwiye IGIHE ko kuguma gutegereza VISA byatumye bahomba akandi kazi babonaga bakakanga nyamara birangiye basubitse uruzinduko kuko batazi n’igisubizo kizaza mu gihe hashize ibyumweru bitatu batanze impapuro zisaba kujya muri Canada.
Clement yagize ati: “Kugeza ubu nta bisubizo bya VISA turabona kandi twakomeje kwanga akazi kuko twakekaga ko muri iyi minsi Knowless azaba adahari navuga ko byaduhombeje ariko ubu twamaze gufata umwanzuro wo kutajyayo nubwo tutazi n’icyo ibisubizo bya Visa bizaba bivuga.”
Igitaramo cyo kuwa 3 Kanama gishobora guhura n’ibibazo byo kutagira abahanzi bazaririmbamo kuko mu gihe Juliana Kanyomozi wo muri Uganda yateganyaga kuzaririmbamo, akiri mu kiriyo kuko aherutse gupfusha umwana we w’umuhungu, biranavugwa ko Dr Claude nawe atarabona uruhushya rwo kwinjira muri Canada.


















TANGA IGITEKEREZO