00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gihe cyo gusubiramo ibizami, Knowless arasabwa gukora umunani

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 October 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Kuri iyi nshuro noneho si Kamichi ahubwo ni Butera Knowless wasabwe gusubiramo ibizamini (second sitting) umunani, harimo no gukora ibyo atakoze, kugira ngo abashe kwimurwa ajya mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo rikuru ryigenga rya ULK.
Knowless, wiga ibijyanye n’icungamutungo (Finance), avuga ko byinshi muri ibi bizamini ari ibyo atari yaraboneye umwanya wo gukora, kubera gahunda nyinshi z’ubuhanzi.
Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati “hari ibizamini byinshi bakoze (…)

Kuri iyi nshuro noneho si Kamichi ahubwo ni Butera Knowless wasabwe gusubiramo ibizamini (second sitting) umunani, harimo no gukora ibyo atakoze, kugira ngo abashe kwimurwa ajya mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo rikuru ryigenga rya ULK.

Ubuhanzi n'izindi gahunda zo gushaka imibereho, imwe mu mpamvu yatumye Knowless Butera atabasha kubona umwanya wo gukora ibizamini

Knowless, wiga ibijyanye n’icungamutungo (Finance), avuga ko byinshi muri ibi bizamini ari ibyo atari yaraboneye umwanya wo gukora, kubera gahunda nyinshi z’ubuhanzi.

Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati “hari ibizamini byinshi bakoze ntahari, bigera kuri bitanu, kubera ibintu byinshi nari ndimo mu mezi abiri ashize”.

Knowless ariko yijeje abafana be ko ibi bizamini yabyiteguye neza, kandi ko ari gukora uko ashoboye ngo azabitsinde, kandi birashoboka kuko na Kamichi yasubiyemo 12 arabitsinda.

Knowless arategura kandi ibitaramo muri iyi mpera ya Weekend byo kumenyekanisha indirimbo ye Baramushaka; kuwa Gatanu azaba ari kuri Greenwhich Hotel i Remera, kuwa Gatandatu azaba ari kuri Passadena na Kimisagara.

Knowless aririmbira abafana mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages