Mu kiganiro na Aimable Twahirwa,Umuyobozi w’Akanama gashinzwe gutanga amanota ku bahanzi yabwiye IGIHE ko kuba Knowless yari arwaye bitagombaga kumubuza gukora ibyo asabwa mu irushanwa kuko abahanzi bose bangana dore ko atari we wenyine wari ufite ikibazo cyo gusarara.
Yagize ati "Uburwayi bwa Knowless babutubwiye ariko ntacyo byagombaga guhindura ku irushanwa kuko yagombaga gukora ibyo asabwa dore ko atari we wenyine wari ufite icyo kibazo cy’uburwayi bw’umuhogo"
Yakomeje asobanura ko abahanzi bose uko ari 10 bafatwa kimwe mu irushanwa kuko no mu gitaramo cy’ubushize[Rusizi] abagize TNP baririmbye umwe muri bo arwaye. Ngo nta muhanzi ufite umwihariko imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE amaze kuririmba, Knowless yavuze ko yari amaze icyumweru arwaye ibicurane gusa ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu haziramo gusarara.
Yagize ati “Maze icyumweru ndwaye ibicurani. Ejo nibwo nasaraye, gusa ndishimira uko nitwaye n’uko abafana banyakiriye i Nyamagabe nubwo naririmbye ndwaye”
Knowless ahanganye na bagenzi be Bull Dogg, Jules Sentore, Active, Oda Paccy, TNP, Rafiki, Bruce Melody, Dream Boyz na Senderi International Hit.



















TANGA IGITEKEREZO