Knowless ufite umubare w’abafana batari bake mu Rwanda yatangiye kwigarurira imitima ya benshi muri Zambia nubwo atarahagera ngo anaharirimbire, ibihangano bye byatangiye gucurangwa ku maradiyo yo muri iki gihugu.
Nk’uko General Ozzy yabitangarije IGIHE, Knowless ni umwe mu bahanzi bo mu Karere bacurangwa muri Zambia. Ni umwe mu batangiye kwigaragaza muri iki gihugu bitewe n’ibikorwa agenda ageraho.
General Ozzy uri mu Rwanda yavuze ko umuhanzi wese kugira ngo atere imbere bimusaba gukorana n’abandi ntabe nyakamwe.
Ati “Gukorana no gushyigikirana ni byiza nibyo bizatuma umuziki wa Afurika tuwugeza ku rwego rukomeye”.
Mu gushimangira ko indirimbo za Knowless zicurangwa muri Zambia, General Ozzy yagize ati, “Ubu umuziki wa Knowless urakinwa muri Zambia kubera ko yakoranye na Roberto, na Two4Real irazwi ni byiza ko abahanzi turangwa no gufashanya no gushyigikirana.”
Kuba Knowless yarahurije hamwe imbaraga na Roberto, ngo nibyo byamuhesheje amahirwe yo kumvikana muri iki gihugu abifashijwemo na mugenzi we ukunzwe mu buryo bukomeye iwabo.
Ati, “Ndabarahiye iyo nkoranye n’umuhanzi mba ngomba gukora uko nshoboye akamenyekana mu gihugu cyanjye kuko mba nizeye ko nawe ari uko agomba kubigenza.”
’Te Amo’ indirimbo yatumye Knowless amenyekana muri Zambia:



















TANGA IGITEKEREZO