Mu minsi ishize havugwaga urukundo rwaba ruri hagati ya Knowless na King James; gusa ayo makuru asa n’amaze kugaragara ko atariyo, ahubwo kuri ubu ibiri guhwihwiswa ni uko Producer Clement ashobora kuba ari we uri mu rukundo na Knowless.
IGIHE ishaka kumenya amakuru nyayo kuri uru rukundo, kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi 2012 yegereye nyirubwite maze imubaza icyo abivugaho. Tuganira n’umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne umenyerewe ku izina Knowless, yadutangarije ko hashize igihe kinini akundana na Ishimwe Clement utunganyiriza umuziki mu nzu ye yitwa KINA Music. Urukundo rwabo rwatangiye kuva ubwo baririmbanaga mu itorero ry’Abadive, muri Korali yitwa Maranatha.
Uretse kuba bararirimbanaga , uyu muhanzikazi yanigaga mu kigo kimwe na Clement, ikigo cy’ishuri ryisumbuye APACE, aho we yigaga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange mu gihe Clement yigaga mu mwaka wo hejuru y’uwe.
Knowless yagize ati : “Sinzi impamvu mutari muzi ko njye na Clement twakundanaga kuva cyera, twize mu kigo cyimwe cya APACE tunaririmbana muri Korali Maranhata. Gusa dufitanye urukundo rwa kivandimwe, mufata nka musaza wanjye, nawe akamfata nka mushiki we”.
Abajijwe icyaba gituma muri iyi minsi aribwo bibutse kugaragaza uwo mubano wabo wo mu bwana, Knowless yavuze ko biri guterwa n’u ko ubu bari muri Label imwe “Conga Music label”, Conga Music Label imaze igihe gito itangijwe, ni iya KINA Music ya Clement ifatanyije na Press it ya Meddy Saleh , imaze gusinyana amasezerano n’abahanzi nyarwanda batandatu barimo Knowless, King James, Danny na Christopher.
Yabajijwe kandi icyaba gituma agaragara cyane ari kumwe na Clement cyangwa King James gusa, mu gihe iyo Label igizwe n’abandi bahanzi batandukanye; maze asubiza ko n’abandi bose bakundana kandi babanye neza. Yagize ati : “Si Clement cyangwa King James gusa duhorana, n’abandi bose bari muri Label turakundana kandi turanamenyeranye cyane. Kandi King James na Clement mbakunda kimwe kuko kuri njye CONGA Music Label ari umuryango wanjye, abayirimo bose mbafata nk’abavandimwe nkunda rumwe.”
Producer Ishimwe Clement amakuru ye azwi ni uko umukunzi we yajyiye kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa, naho Knowless we akaba nta mukunzi afite kuko uwari umukunzi we, Safi wo mu itsinda Urban Boys batandukanye.
Nk’uko twabitangarijwe n’inshuti ya bugufi ya Producer Clement, ngo ubusanzwe ntajya abasha gukorana n’umuntu batamenyeranye. Bityo wenda yaba ari yo mpamvu ubu afitanye na Knowless umubano utari usanzwe .
Twabamenyesha ko kandi nyuma y’indirimbo “Sinzakwibagirwa”, Knowless ubu ari gukorana indirimbo na King James, indirimbo y’urukundo iri gukorwa na Producer Clement ishobora kuzasohoka tariki 20 Gicurasi. Knowless arateganya kuzamurika album ye ya kabiri muri uyu mwaka, kugeza ubu iriho indirimbo esheshatu, izizwi kugeza ubu harimo iyitwa “Nkoraho” yakozwe na Producer Lick Lick, ndetse n’iherutse yitwa “Sinzakwibagirwa “ yakozwe na Producer Clement.



















TANGA IGITEKEREZO