00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yahimbiye indirimbo abitanze mu guharanira amahoro no kwibohora

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 26 February 2013 saa 09:30
Yasuwe :

Umuhanzikazi Knowless yahimbiye indirimbo, abagore n’abagabo bitanze mu guharanira amahoro no kwibuhora, ndetse rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.
Nk’uko twabitangarijwe IshimweClement, umujyanama wa Knowless akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo, ngo ivuga ku butwari bw’abitanga bakajya kubungabunga amahoro, rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.
Ati “Ivuga kandi ku gahinda imiryango y’ababa bitabye Imana, ababa baragiye ku rugerero isigarana iyo bagiye cyangwa iyo bahasize ubuzima.” (…)

Umuhanzikazi Knowless yahimbiye indirimbo, abagore n’abagabo bitanze mu guharanira amahoro no kwibuhora, ndetse rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.

Nk’uko twabitangarijwe IshimweClement, umujyanama wa Knowless akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo, ngo ivuga ku butwari bw’abitanga bakajya kubungabunga amahoro, rimwe na rimwe bakahasiga ubuzima.

Ati “Ivuga kandi ku gahinda imiryango y’ababa bitabye Imana, ababa baragiye ku rugerero isigarana iyo bagiye cyangwa iyo bahasize ubuzima.”

Akomeza avuga ko by’umwihariko iyi ndirimbo ivuga ku musirikare wari warashatse akaza guhamagarwa ngo ajye ku rugamba, umugore akaba yicuza kuba atarabimenye mbere ngo amubuze kuko y’ibazaga n’iba azagaruka amahoro cyangwa atazamwibagirwa, ku bw’umwaku uyu musirikare azakugwa ku rugamba.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’ingabo “MINADEF” akazerekanwa bwa mbere tariki 8 Werurwe 2013, ku munsi Knowless azaba amurikaho umuzingowe wa kabiri yize “Uwo ndiwe”, dore ko ari n’imwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo.

Ishimwe kandi yatangarije IGIHE ko iyi ndirimbo yanditswe na Knowless ku giti cye ashingiye ku nkuru z’ibintu bigenda biba kubasirikare bajya mu butumwa hanze y’igihugu n’imiryango yabo.

Kanda hano uyumve:

http://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/knowless/indirimbo-241/ninkureka.html?var_mode=calcul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages