00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yikubise hasi ubwo yaririmbaga mu Bubiligi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 3 April 2012 saa 10:27
Yasuwe :

Ubwo amwe mu mashusho y’uko igitaramo umuhanzi Knowless yitabiriye mu Bubiligi kuwa 31 Werurwe 2012, yajyaga hanze, inkuru yarushijeho kuba kimomo ni uko yaguye ku rubyiniro ubwo yaririmbaga indirimbo “Adelphine”, nk’uko bigaragara muri ayo mashusho.
Aya mashusho agaragaza Knowless aririmba indirimbo ye nshya yise “Ca va” nyuma bamushyiriramo indi ye yise "Adelphine" agitangira kuyiririmba ahidukira, agaruka imbere y’abantu ava ku ruhande rw’i bumoso aho yari ari gukururwa n’abafana be (…)

Ubwo amwe mu mashusho y’uko igitaramo umuhanzi Knowless yitabiriye mu Bubiligi kuwa 31 Werurwe 2012, yajyaga hanze, inkuru yarushijeho kuba kimomo ni uko yaguye ku rubyiniro ubwo yaririmbaga indirimbo “Adelphine”, nk’uko bigaragara muri ayo mashusho.

Aya mashusho agaragaza Knowless aririmba indirimbo ye nshya yise “Ca va” nyuma bamushyiriramo indi ye yise "Adelphine" agitangira kuyiririmba ahidukira, agaruka imbere y’abantu ava ku ruhande rw’i bumoso aho yari ari gukururwa n’abafana be akagwa hasi.

Muri uko kuza Knowless agaragara nk’utsikiye (ku isegonda rya 54) agahita yikubita hasi (ku isegonda rya 56) nuko abashinzwe kumurinda (bouncers) bagahita bamuterura bakamuhagurutsa agakomeza kuririmba ananyuzamo akabyina atera amaguru hejuru.

Knowless yikubita hasi mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi

Bamwe mu bari muri iki gitaramo bavuga ko kugwa kwe atangiye kuririmba iyi ndirimbo byaba byaratewe n’uko yari yanyweye cyane kandi atabashaga kwihagararaho ubwo yagwaga hasi.

Umwe mu bari muri iki gitaramo aganira na IGIHE, hakoreshejwe urubuga rwa Facebook yagize ati:”Mfite amashusho ari kuri Camera ye (Knowless) yari yamenste (yari yasinze cyane).”

Gusa abandi bakavuga ko yaba yari yambaye inkweto ndende cyane bityo mu gutsikira kwe ntabashe kwiramira. Ibi bikaba ari nabyo bigaragara cyane mu mashusho.

Tuganira ku murongo wa Telefone na Knowless, yavuze ko atari yanyweye ahubwo ari uko hari umuntu wamukuruye akanyerera.

Tumubajije niba koko yaba yari yanyweye, Knowless yagize ati:”Oya rwose, wowe uko ubizi nywa inzoga? Hariya naririmbye mu ma saa cyanda z’igicuku (3AM) abantu bari basinze bakamena inzoga bakabasohora ntabwo ari ikibazo cy’agatama ahubwo umuntu yarankuruye ndanyerera, kugwa se ko ari ibintu bibaho.”

Uretse iyi nshuro Knowless yaguye mu Bubiligi imbere y’abafana be yaherukaga kugwa ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Byemere” ku Gisenyi.

Yanaguye kandi ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album Gatebe Gatoki ya Urban Boyz, muri Kaminuza y’i Butare; umwe mu bari muri iki gitaramo cyo mu Bubiligi, mu rwenya rwinshi, we yanditse ku rurukuta rwe rwa facebook agira ati: "aho bigeze noneho kugwa dushatse twajya tubyita To Knowless".

Kanda hano urebe amashusho menshi Knowless agwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages