Umuhanzi Cécile Kayirebwa w’icyamamare mu ndirimbo z’injyana gakondo ya Kinyarwanda, kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeri yagejeje ikirego cye imbere y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, aho arega ibitangazamakuru 6 byo mu Rwanda gukoresha ibihangano bye nta burenganzira abihaye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwunganizi mu mategeko wa Cécile Kayirebwa Maitre Kizitio Safari, yatangaje ko ibitangazamakuru biregwa muri uru rubanza ari ORINFOR, Radio Isango Star, Contact FM, City Radio, Radio Voice of Africa na Flash FM.
Maitre Kizito yasobanuye ko Kayirebwa arega ibi bitangazamakuru abisaba n’indishyi, ati ”Kayirebwa ararega aya maradio kuba yarashyize hanze ibihangano bye atabihaye uburenganzira, akaba avuga ko byamuteje igihombo kuko abantu batabiguraga.”
Ku bw’iki kirego Kayirebwa yatse indishyi ya miliyoni 32 kuri buri radio yigenga mu zo yareze, na ho ORINFOR yo ayaka miliyoni 90 kuko ngo ifite televiziyo, Radio Rwanda n’andi maradio y’abaturage.
Uwunganira Kayirebwa yakomeje avuga ko bakoze iburanisha ry’ibanze mu Rukiko rw’Ubucuruzi, aho rwagaragaje inzitizi z’uko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Ku itariki 2 Ukwakira akaba ari bwo ruzatangaza umwanzuro.
Muri iri buranisha ry’ibanze Cecile Kayirebwa ntiyari ahari, Umwunganizi mu mategeko we ni we wari umuhagarariye.
Maitre Safari yadutangarije ko muri Mata uyu mwaka, Kayirebwa yari yabujije ibi bitangazamakuru gucuranga ibihangano bye ndetse abyaka n’indishyi, asaba ko babirangiza hagati yabo bitarinze kujya mu nkiko, ariko ko ubuyobozi bwabyo bwavuniye ibiti mu matwi, ari na yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kujya mu rukiko.
Mu kiganiro twagiranye na Maitre John Mulisa, Umwuganizi mu mategeko wa Radio Isango Star na yo yarezwe, yatangaje ko bitabye urukiko, ariko ko ubu hakiri kare ntacyo bavuga kuri ibi birego. Ati ”Twakoze iburanisha ry’ibanze, …Uwakwifuza kugira icyo yamenya, ni ugutegereza icyo ubucamanza buzavuga kuri ibi birego.”
Kamanzi Louis, Umuyobozi Mukuru wa Radio Flash na yo yarezwe na Kayirebwa, yabwiye IGIHE ko ikirego cyamugezeho cyashinjaga Radio ayoboye gukoresha ibihangano bya Kayirebwa mu nyungu z’ubucuruzi. Yongeyeho ati”Iki kirego turagihakana,… njye nta gihangano cya Kayirebwa nigeze ncuruza.”
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa ORINFOR ku murongo wa telefoni ariko ntibyadushobokera.
Nk’uko Maitre Safari wunganira mu mategeko Kayirebwa yabisobanuye, iki kirego kizaka indishyi ku myaka yose ibi bihangano bya Kayirebwa byakoreshejwe.
Yongeyeho ko iki kirego kijyanye n’itegeko ryo mu 2009 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 200, rirengera uburenganzira ku mutungo w’ubwenge. Yavuze kandi ko na mbere y’iri tegeko hari irindi ryo mu 1983 na ryo rirengera ibihangano by’umuhanzi. Ibi bikajyana n’amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono agamije kurengera umutungo mu by’ubwenge.
Cécile Kayirebwa ubu ufite imyaka 66 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu ndirimbo z’injyana nyarwanda nk’iyitwa "Umunezero", "None twaza", "Inzozi", "Gira ubuntu" n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO