00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cécile Kayirebwa yashyizeho uburyo bwo kubona album ze 6 icyarimwe

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 2 January 2012 saa 06:11
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be iminsi mikuru y’ugutangira umwaka mushya, umuhanzi nyarwanda Cecile Kayirebwa uba mu Bubiligi yashyize ahagaragara album esheshatu. Ibi abitangaje ngo abari barabuze aho bakura indirimbo ze babashe nibura kuzibona cyangwa se n’abazibonaga ku makasete gusa nabo babashe kuba bazigeraho hakoreshejwe uburyo bwa intenet ndetse banitungire iz’umwimerere (orginal) ziri ku ma CD.
Kayirebwa abinyujije ku rubuga rwe rwa cecile-kayirebwa.com yagize ati:”Ngizo rero (…)

Mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be iminsi mikuru y’ugutangira umwaka mushya, umuhanzi nyarwanda Cecile Kayirebwa uba mu Bubiligi yashyize ahagaragara album esheshatu. Ibi abitangaje ngo abari barabuze aho bakura indirimbo ze babashe nibura kuzibona cyangwa se n’abazibonaga ku makasete gusa nabo babashe kuba bazigeraho hakoreshejwe uburyo bwa intenet ndetse banitungire iz’umwimerere (orginal) ziri ku ma CD.

Kayirebwa abinyujije ku rubuga rwe rwa cecile-kayirebwa.com yagize ati:”Ngizo rero indirimbo zose za Cécile Kayirebwa zabonetse, uko zagiye zisohoka kuva mu 1981. Abazikunda baziherukaga ku ma cassettes bazazumva bakumbure rwose. Dufite Box Set Pack ya cd 6. Yaba impano nziza yo gutura inshuti y’umunyarwanda n’indi yose ikunda indirimbo nyafurika by’ukuri …..ngiyo iminsi ya Noheli n’ubunani”.

Uyu muhanzi kandi avuga ko gushyira hanze izi ndirimbo abikoze nyuma yo kuzivugurura no kuzinoza ngo abakunzi be bazabashe kubona ibihangano bibanogeye. Yagize ati:” Zaravuguruwe zirasukurwa zirayungururwa. Zandikiwe amagambo zishyirwaho amashusho".

Mu gushyiraho uburyo bwo kugera kuri izi CDs , umuhanzi Kayirebwa agaragaza ko uzishaka asabwa gutanga amaeuro 115 ni ukuvuga 92.000Frw. Uzishaka wakanda hano .

Nawe niba ukunda ibihangano bya Kayirebwa ushobora kubibona

Dore urutonde rw’izo ndirimbo hano kuri IGIHE.com:

INTERURO vol 1 yo mu 1981

  • Ibihangange
  • Uwikeza
  • Ikiringo
  • Nihoreze umutako
  • Urunanda
  • Impyisi
  • Uri mwiza
  • Bahire
  • Igikobwa
  • Ngango
  • Marebe

INTAMBWE vol 2 yo mu 1983

  • Mpore
  • Rahira
  • Amasonga
  • Nkunde mama rwakabugubugu
  • Wa nyange we
  • Rukundo
  • Agasimbi
  • Amabango y’indege
  • Ngarara

INTEGO vol 3 yo mu 1986

  • Ikizungerezi
  • Rubyiruko
  • Umutware
  • Rwanamiza
  • Rwabazigama
  • Mutsiri
  • Kana ka mama
  • Cyusa
  • Mundeke mbaririmbire
  • Igisarabuge

UBUMANZI vol 4 yo mu 1990

  • Ubumanzi
  • Tarihinda
  • Ndare
  • Urusamaza
  • Umunezero
  • Unkindi
  • Umulisa
  • Inyange

AMAHORO vol 5 yo mu 1998

  • None twaza
  • Impuruza
  • Indamukanyo
  • Iwacu
  • Urubamby’ingwe
  • Rwanda
  • Ubupfubyi
  • Babyeyi
  • Iribagiza

IBIHOZO vol 6 yo mu 2005

  • Numukobwa
  • Ikinyange
  • Agahinda
  • Ompundu
  • Intango
  • Kayitesi

Reba amwe mu mashusho mu gitaramo cyo Kwibuka umugabo wa Kayirebwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages