00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher agiye kumurika alubumu ye ya mbere

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 18 January 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Umuririmbyi Muneza Christopher yamaze gutangaza amatariki ntakuka azamurikiraho Alubumu ye ya mbere yise Habona. Iyi alubumu ikazamurikirwa mu gitaramo kikazaba tariki ya 15 Gashyantare 2014, kuri Serena Hotel ya Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iki gitaramo, cyari giteganyijwe tariki ya 14 Gashyantare ku munsi w’abakundanye, ariko ntibyabashije gushoboka kubera aho igitaramo cyagombaga kubera kuri uwo munsi hatabonetse.
Uyu musore afite indirimbo nyinshi z’urukundo (…)

Umuririmbyi Muneza Christopher yamaze gutangaza amatariki ntakuka azamurikiraho Alubumu ye ya mbere yise Habona. Iyi alubumu ikazamurikirwa mu gitaramo kikazaba tariki ya 15 Gashyantare 2014, kuri Serena Hotel ya Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Christopher Muneza

Iki gitaramo, cyari giteganyijwe tariki ya 14 Gashyantare ku munsi w’abakundanye, ariko ntibyabashije gushoboka kubera aho igitaramo cyagombaga kubera kuri uwo munsi hatabonetse.

Uyu musore afite indirimbo nyinshi z’urukundo zagiye zikundwa na benshi, nka Habona ari nayo yitiriye alubumu ye, Iri joro, Ndabyemeye, n’izindi, akaba aribyo ngo byamuteye kutegura igitaramo cye ku munsi w’abakundanye mu rwego rwo gushimisha amakunzi be abaririmbira indirimbo z’urukundo ku munsi w’abakundanye.

Reba indirimbo Ndabyemeye ya Christopher hano:

Aganira na IGIHE, Christopher yavuze ko igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kizaba kirimo udushya twinshi , gusa ntiyadutangaje kubera ko ngo ashaka gutungura abafana be.

Yagize ati: “Icyo navuga cyo, igitaramo cyanjye kizaba ari cyiza muburyo bwose, yaba performance (imiririmbire), decolation (gutaka), imyambarire… kandi hazaba harimo udushya twinshi n’ubwo ntatuvuga kuko ni surprise ku bafana banjye bazitabira iki gitaramo.”

Alubumu ya Christopher ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 10, ndetse ikazasohokaho indirimbo imwe ihimbaza Imana yise: ‘ Ntayindi Mana.’

Muri iki gitaramo, biteganijwe ko Christopher n’abahanzi bazamufasha bo muri Kina Music bose mu kuririmba bazatarama ku buryo bw’umwimerere (live).

Christopher avuga ko Kwinjira mu gitaramo cye ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf) ahasanzwe ndetse n’ibihumbi icumi (10000Rwf) mu myanya y’icyubahiro.

Christopher yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Iri Joro” yaririmbanye n’umuraperi Danny Nanone, kuva ubwo aza guhirwa aramamara cyane bitewe n’uko nyuma y’icyo gihe indirimbo yose yahimbaga yahitaga ikundwa, ibi byaje kumuha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 3 n’ubwo ataje kuyegukana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages