00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher uhatanira PGGSSIII ni muntu ki?

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 July 2013 saa 11:21
Yasuwe :

Christopher ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba, ugereranyije n’abo bahanganye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Ni ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa. Ariko, ni umwe mu bahanzi bagaragaza impano haba mu guhanga injyana, mu myandikire y’amagambo ndetse no mu miririmbire.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Iri Joro” yaririmbanye n’umuraperi Danny Nanone.
Christopher yaje guhira yamamara cyane bitewe n’uko nyuma y’icyo gihe indirimbo yose yahimbaga yahitaga ikundwa.
Tora (…)

Tora Christopher muri PGGSS III wandika 4 wohereze kuri 43 43

Soma uko Christopher yinjiye mu buhanzi

Amazina asanzwe yanjye nitwa Christophe Muneza . Navutse kuwa 30 Mutarama 1994. Ndi mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Ndi umwana wa 3 mu muryango w’abana 6. Natangiye ibijyanye n’ubuhanzi niga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho naririmbaga muri korali y’abana nuko nza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Natangiye kuririmba njyenyine mu mwaka wa 2009 aho naje gusohora indirimbo nise Bye Bye ariko iyo ndirimbo ntitwaje kuyisohora kuko yari iri ku rwego rwo hasi. Ninjiye mu buhanzi nyuma y’aho ntsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri KINA Music, aho nari nabaye uwa mbere.

Nyuma naje guhimba izindi ndirimbo eshanu ziri hanze arizo ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Iri Joro’ na ‘Byanze’, indirimbo zatumye abantu benshi bamenya.

Mu 2013 natowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III, nyuma y’aho nari maze gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist.

Ndateganya kandi gusohora n’izindi ndirimbo zitandukanye nizera ko zizashimisha abakunze izina Christopher nyuma yo kumva indirimbo zanjye.

Kanda HANO usome amakuru, urebe amafoto unumve indirimbo bya Christopher

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages