00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yabaye ahagaritse gahunda zose z’umuziki

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 7 September 2013 saa 02:46
Yasuwe :

Bitewe n’uko ari kwitegura ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya “APACE“, umuhanzi Muneza Christophe, w’imyaka 19, uzwi ku izina rya Christopher yabaye ahagaritse gahunda zose zijyanye n’umuziki zirimo gusohora indirimbo nshya no gukora ibitaramo.
Aganira na IGIHE Christopher, usanzwe wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga yagize ati :“Ubu gahunda zose zijyanye na muzika nabaye nzisubitse n’igitaramo natumirwamo byaterwa n’icyo ari cyo cyangwa se naho cyakorerwa, kuko ubu ikijya mbere (…)

Bitewe n’uko ari kwitegura ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya “APACE“, umuhanzi Muneza Christophe, w’imyaka 19, uzwi ku izina rya Christopher yabaye ahagaritse gahunda zose zijyanye n’umuziki zirimo gusohora indirimbo nshya no gukora ibitaramo.

Aganira na IGIHE Christopher, usanzwe wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga yagize ati :“Ubu gahunda zose zijyanye na muzika nabaye nzisubitse n’igitaramo natumirwamo byaterwa n’icyo ari cyo cyangwa se naho cyakorerwa, kuko ubu ikijya mbere ni amasomo, kandi nizeye kuzana amanota ya mbere, ndumva niteguye ikizamini".

Christopher akomeza avuga ko azubura izi gahunda nyuma y’icyo kizamini, ari nabwo azahita atangira ibikorwa byo kumurika Album ye nshya ataramenya uko izitwa.

Christopher yagize ati “ Muri Gashyantare nzahita ntangira gahunda zo kumurika Album yanjye nshya, Album izaba igizwe n’indirimbo z’urukundo nanjye nkazayimurika mu kwezi kubamo umunsi w’abakundana”.

Christopher aganira na IGIHE yatangaje ko nyuma y’ikizamini cya Leta ari bwo azongera kubona umwanya mu gukurikirana gahunda zose z’umuziki.

Christopher, usanzwe ukorera umuziki muri Kina Music, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Habona”, Uwo ni inde”, “Uwo munsi” n’izindi nyinshi zizaba zigize iyi alubumu yakoreye muri label ya “Kina Music”.

Amashusho y’indirimbo nshya ya Christopher:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages