Muneza Christopher, umuririmbyi w’umunyarwanda ukora injyana ya RnB, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bahatanira kujya ku rutonde rw’abahanzi bazahabwa ibihembo bikomeye mu muziki wo muri Afurika bizwi ku izina rya KORA AWARDS.
Christopher waririmbye ‘Iri Joro’, ‘Habona’, ‘Ndabyemeye’ n’izindi, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bahatanira Kora Awards mu cyiciro cy’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.
Christopher abarizwa mu cyiciro cy’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba akaba ahanganye na Diamond wo muri Tanzania, Teddy Afro wa Ethiopia, Wahu Kagwi wo muri Kenya, Aster Aweke wo muri Ethiopia na Yegna. Aba bose amazina yabo akaba yatangarijwe ku rukuta rwa facebook rwa Kora Awards.
Aganira na IGIHE, Christopher yavuze ko kubona izina rye muri KORA Awards ari igitangaza Imana imukoreye, ndetse anabiyishimira.
Ati: “Ntabwo nari nabyumva neza ukuntu bimeze, ni ibintu byantunguye cyane. Ni ukuri Imana ibimfashamo, ndakora ikabimfashamo, ndakora nkanagerekaho amasengesho, ndayishima ko yayumvishe.”
Kuri Christopher ngo amata abyaye amavuta kuko ibi bibaye mu gihe yiteguraga kwagura muzika ye muri Afurika no ku Isi. Ati: “Nari mfite gahunda yo kwagura umuziki wanjye ndakeka ko aya mahirwe agiye kubimfashamo.”
Producer Clement, umujyanama wa Christopher akaba n’umuyobozi wa Kina Music, Label abarizwamo, ngo iyi ni intabwe ikomeye.
Mu magambo ye yagize ati: “Ni intambwe ikomeye kuko hari abandi bahanzi bamaze igihe muri muzika yo mu Rwanda ariko bataragera kuri uru rwego. Birashimishije.”
KORA Awards, ni ibihembo bitangwa muri muzika muri Afurika. Jean paul Samputu, niwe munyarwanda rukumbi wigeze kwegukana iki gikombe, hari mu mwaka wa 2003.


















TANGA IGITEKEREZO