Ubwo yaririmbiraga abafana be mu gitaramo giheruka kubera mu Karere ka Gicumbi, umuhanzi Christopher yeretswe urutoki rwa musumbazose (fuck) na bamwe mu bafana bamwereka ko batamwishimiye kuko ngo yari ari kubakonjesha n’injyana ze zituje.
Uyu muhanzi Christopher yanze kubyihanganira nuko abasaba ko ababa batamwishimiye nibura bagaragaza ikinyabupfura ntibatukane.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Christopher yagize ati “Byambabaje niyo mpamvu numvise ntabyihanganira mbasaba ko twakubahana”.
Bamwe mu bahanzi bavuze ko aba bafana bashobora kuba ari aba Urban Boyz, kuko bagaragazaga ibyapa byanditseho “Urban Boyz, The Supel Level, The Super Swagga” n’andi magambo akunze gukoreshwa n’iri tsinda.
Aba bafana bakaba barasaga n’abari kugaragaza ko bifuza ko abahanzi bikundira ari bo baza kubaririmbira.
Ni ubwa mbere abafana batukiye mu ruhame umuhanzi. Christopher asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zituje mu gihe benshi mu bahanzi bari kumwe muri aya marushanwa bo bakunze kuba baririmba indirimbo zihuta cyane.
Gusa Christopher ni umwe mu bahanzi bigaragara ko bafite indirimbo zizwi n’abaturage benshi ahanini bitewe n’uko zagiye zimenyekana hose mu gihugu kandi zikamamara cyane.



















TANGA IGITEKEREZO