Umusore Christopher wo mu nzu itunganya muzika ya Kina Music yerekeje ku mugabane w’u Burayi kuwa 26 Ukuboza aho agiye mu bitaramo bitandukanye mu Bubiligi, mu Busuwisi ndetse no muri Suwede.
Christopher asanze muri iki gihugu itsinda rya Dream Boyz naryo ryo muri Kina Music rimaze ibyumweru bitatu mu bitaramo bitandukanye mu Bubiligi no mu Bufaransa.
Mbere yo kurira rutemakirere bwa mbere, Christopher yabwiye IGIHE ati "Ni rwo rugendo rwa mbere runini ngiye gukora. Gahunda yanjye kugeza ubu ntiranozwa neza 100%, ubu ngiye mu Bubiligi aho abaho bakiri mu mishyikirano n’abashinzwe iyamamazabikorwa ryanjye, nshobora kuzajya mu Busuwisi no muri Suwede bishobotse."
Igitaramo cya mbere cy’uyu muhanzi giteganyijwe tariki 31 Ukuboza ahazwi nka Birmingham Palace mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi aho azagikorana na Makanyaga Abdul we utarahaguruka mu Rwanda kubera ikindi gitaramo afite mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu muhanzi yumva ari amahirwe agize yo gukora ibikorwa bikomeye ati "Ni amahirwe akomeye kuri jye kandi abakunzi banjye mbasigiye indirimbo nshya isigare ibashimisha, Kina Music isigaye itegura album yanjye. Nkigera hariya kandi Dream Boyz bazahita baza kundeba nubwo nta gahunda nini dufitanye hariya."
Andrei Gromico uhagarariye Team Production yatumiye Christopher ku mugabane w’u Burayi yabwiye IGIHE ko igitaramo cyo mu Busuwisi cyemejwe ndetse yongeraho akamaro ko gutumira aba bahanzi ati "ni ikintu cyiza kugira ngo abahanzi b’Abanyarwanda bamenyekane hariya. Aba hariya barishima cyane kuko baba bafite n’urukumbuzi."
Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clément nawe yishimira uburyo abahanzi ayoboye bakomeje gutera intambwe ikomeye cyane batumirwa mu bitaramo mu mahanga.
Yagize ati "Ibi mbifata neza kuko iyo ubona akazi mukora gakundwa n’abantu bigutera imbaraga zo gukomeza gushyiramo ingufu. Buri mu mwaka utaha ndumva hazakurikiraho Tom Close kandi mu minsi itaha we na Knowless bazajya mu gitaramo muri Uganda hafi y’u Rwanda."
Clément avuga ko Dream Boyz bari kwitwara neza ku mugabane w’u Burayi dore ko ngo bamaze kugira ubunararibonye ku buryo bwo kwitwara imbere y’abafana.
Biteganyijwe ko Christopher azagaruka mbere ya tariki ya 8 Mutarama 2014 ndetse na Dream Boyz aho bazaza gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika album ya Christopher giteganyijwe tariki ya 14 Gashyantare 2014.
Foto/Elisha


















TANGA IGITEKEREZO