Byavugwaga ko Christopher yaba afitanye umwuka mubi na Kina Music, ndetse ko ashobora kuba agiye kuyivamo, ariko ibi yabinyomoresheje ibikorwa bishya yakorewe n’iyi nzu iyoborwa na Clement Ishimwe.
Ibi bikorwa birimo amashusho y’indirimbo “Birahagije” yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu.
Aganira na IGIHE, Christoper, uherutse no gushora mu cyumweru gishize indirimbo nshya yise "Ndabyemeye" yagize ati "Ibyo turi gukora n’ibyo duteganya gukora nibyo bigaragaza ukuri abantu bakomeza bategereze".
Yongeraho ati "Bayishimire cyane, iri ni itangiriro kandi iri ku rwego numva rwenda gusatira urwo nifuza kugeraho".
Producer Clement Ishimwe, umuyobozi wa Kina Music, nawe yemeza ko ibyavuzwe nta mwanya abantu bagombye kubitaho, ahubwo ko bareba ibikorwa.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Meddy Saleh muri Press It. Igaragaramo umwihariko mu mibyinire y’abayigaragaramo, by’umwihariko Christopher ubwe.
Reba indirimbo Birahagije ya Christopher:
Ndabyemeye ya Christopher :



















TANGA IGITEKEREZO