00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi basezerewe muri PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 27 July 2013 saa 08:09
Yasuwe :

Abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi basezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu gitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatandatu kuri Serena Hotel i Kigali.
Muri iki gitaramo, abahanzi bakomeje bavuze ko bishimye cyane kuza muri batanu bahatanira kuzegukana miliyoni 24.
Gusa bamwe mu bavanywe mu irushanwa bavuze ko batabyishimiye.
Dore uko byari bimeze: Tariki 10 Kanama nibwo hazatangazwa umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere muri (…)

Abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi basezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, mu gitaramo cyabereye kuri uyu wa Gatandatu kuri Serena Hotel i Kigali.

Muri iki gitaramo, abahanzi bakomeje bavuze ko bishimye cyane kuza muri batanu bahatanira kuzegukana miliyoni 24.

Gusa bamwe mu bavanywe mu irushanwa bavuze ko batabyishimiye.

Dore uko byari bimeze:

  • Tariki 10 Kanama nibwo hazatangazwa umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere muri PGGSS III ahabwe miliyoni 24 z’Amanyarwanda

10 : 25 PM Abahanzi batanu bakomeje bahawe umwanya buri wese yongera aririmba indirimbo imw imwe.

Abahanzi basezerewe ni Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bull Dogg, Senderi na Kamichi.

Urban Boyz bavuze ko umutima wari uri ku barya mbere y'uko basoma izina ryabo; nibo basomwe bwa nyuma

Abahanzi bakomeje muri PGGSS III

  • Mico The Best
  • Knowless
  • Riderman
  • Dream Boyz
  • Urban Boyz

Buri muhanzi usezerewe yahawe umwanya wo kuvuga ijambo. Senderi na Bull Dogg bavuze ko iri rushanwa rya PGGSS III ririmo akarengane. Senderi yagize ati "Mu Rwanda ahantu hose akarengane karacitse, ariko aho gasigaye ni hamwe ni mu muziki honyine".

Fireman nawe yagaragaje ko atashimishijwe n’ukuvanwa mu irushanwa, ariko avuga ko n’intera yateye ayishimira Imana ndetse ko Inkono ihira igihe.

Kamichi ariko we yavuze asa n’usubiza amagambo Senderi yavuze, nuko avuga ko nta karengane kabayeho. Yavuze ko abatowe bari babikwiriye kandi ko nta muntu wakwihandagaza ngo avuge ko babereye muri iri rushanwa.


Amarira yazengaga mu maso ya Fireman wari wasaritswe n'agahinda kumvikanaga mu ijwi

Betty Sayinzoga wo muri PWC atanze amanota y’abahanzi bakomeza

9: 28 PM Abahanzi 11 bose bahamagawe imbere y’abari muri iki gitaramo ngo hatangazwe abahanzi batanu bakomeza n’abandi batandatu basezererwa.

9: 00 PM Kamichi niwe ukurikiyeho, ari nawe ushoje icyiciro cya mbere cyo kuririmba. Kamichi aririmbye indirimbo ye Warambeshye, ariko atunguranye mu magambo ye kuko avuze nk’uwisezerera mbere y’uko hatangazwa abaszerewe. Agize ati "Uyu munsi ushobora kuba ari wo wanyuma kuba turi kumwe ariko birasanzwe mu irushanwa".

8: 57 PM Umurapi Bull dogg niwe ukurikiyeho mu ndirimbo ye Icyuki. Abaana be bari kubyinana n’uyu muraperi waje wambaye ikoti n’itisi, imyambarire atamenyereweho.

Bull Dogg, amwe mu bahanzi bakunze kujya bavuga ko PGGSS III ibamo kata

8: 52 PM Umuhanzi Christopher niwe ukurikiyeho mu ndirimbo Habona

8: 47 PM Urban Boyz batangiye kuririmbira mu rwambariro indirimbo Kelele abantu bavuza induru nyinshi babagaragariza ko babishimiye cyane. Bahise baririmba indirimbo yabo Bibaye.

8: 43 PM Knowless niwe ukurikiyeho mu ndirimbo Nzaba Mpari. Knowless aririmbye ari wenyine nta torero Inganzo Ngali zari zisanzwe zimenyerewe kumuherekeza ku rubyiniro.

8: 38 PM Dream Boyz nibo bakurikiyeho mu ndirimbo "Data Ni Nde"

8: 32 PM Riderman niwe ukurikiyeho. Indirimbo ye Abanyabirori itumye abantu bamugaragariza ko bamwishimiye bavuza induru nyinshi.

8: 28 PM Hakurikiyeho umuhanzi Fireman umuhanzi wishimiwe cyane hano muri SERENA, aririmbye indirimbo Ca Inkoni Izamba

8: 21 PM Senderi niwe muhanzi ukurikiyeho. Ahise we ahagurutsa abantu mu ndirimbo ye Jalousie

Akivanwa muri PGGSS III, Senderi yagize ati "Bafana banjye mwihangane Imana inshumbusha ntaho yagiye ubutaha nzongera, ubu tugiye kwiga aho izo kata aho zibera tuhamenye"

8: 14 PM Umuhanzi Mico Prosper niwe ukurikiyeho. Aririmbye indirimbo Sinakwibagiwe

Mico ashimishije abantu benshi bamukomera amashyi kubera uburyo imiririmbire ye ayihuje n’imibyinire y’abana be. Mico agize ati "Navamao nagumamo nzaguma guha inguu iyi njyana".

8: 10 PM Hatangajwe ko abahanzi bose uko ari 11 babanza kuririmba mbere y’uko hatangazwa abakomeza n’abasigara. Buri muhanzi agiye kugenda aririmba indirimbo imwe imwe. Danny Nanone niwe utangiye aririmbye indirimbo Mbikubwire

8: 00 PM Hatangijwe igitaramo cya LIVE

Abagize akanama nkemurampaka bahageze bari gukurikirana uko abahanzi bitwara

7: 50 PM: Abahanzi, abanyamakuru n’abandi batumiwe bari gufata amafunguro n’icyo kunywa.

Live Band iri gucurangira abarimo imbere. Urebye abantu bari mu cyumba cya Serena ni benshi kandi banyuzwe n’izi ndirimbo

Foto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages