Ubwo umuririmbyi Christopher yari mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere “Habona”, yatangaje ko akunda abakobwa ndetse anavuga impamvu. Ibi ariko akaba yarabivuze ashaka kuza kubona uburyo ashimira nyina nawe wari uri mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa 15 Gashyantare 2014.
Mu gitaramo hagati, Christopher yafashe ijambo maze agira ati: “Impamvu nkunda abakobwa rero…” Abari aho bose bariyamira bati tubwire. Christopher yahise asobanura ko impamvu ari uko abakobwa bafite akamaro kanini.
Mu magambo ye ati: “Impamvu nkunda abakobwa, batariho nyuma y’imyaka 50 nta muntu waba akiri ku isi,…”

Amaze kuvuga ibi, Christopher yahise afata umwanya wo kwerekana nyina wari uri aho ndetse anaboneraho kumushimira uburere yamuhaye.
Christopher ntabwa yashimiye nyine gusa, kuko yahise anashimira se ndetse anavuga ko ari umuntu yumva yifuza kuzamera nkawe mu rwego rwo kuzuza inshingano.
Amaze gushimira ababyeyi be, Christopher yahise asaba abakobwa bose bari muri icyo gitaramo kumufasha kuririmba indirimbo I Amor aho yagiye yinjizamo amagambo ye bwite abasaba gushyira amaboko hejuru n’andi.
Uretse ibi Christopher yatangaje, biranashoboka ko nawe umubare munini w’abafana be ario abakobwa kuko wabonaga aribo benshi bari biganje mu gitaramo cye. Ibi bikaba byanaterwa n’uko akunze gukora indirimbo z’urukundo akenshi usanga zikundwa n’abantu b’igitsina gore.



TANGA IGITEKEREZO