Christopher wakunzwe mu ndirimbo ‘Ndabyemeye’, ‘Agatima’ n’izindi nyinshi yabwiye IGIHE ko kutibona mu bahanzi bahatanira PGGSS bivugwa ko ari bo bakoze cyane, kuri we ntiyabifashe nk’ubugwari cyangwa kutagira ibikorwa ahubwo ngo byavuye ku igeno rya Nyagasani.
Uyu muhanzi ashimangira ko kudahabwa amahirwe yo guhatana byamuhaye umwanya wo kwitekerezaho no gushaka ibimuteza imbere.
Yagize ati, “Kutibona muri bariya bahanzi 15 byarantunguye ariko byambereye umwanya mwiza wo kwitekerezaho no kurushaho gutekereza ibyanteza imbere ntawe mpanze amaso”.

Christopher kandi yahumurije abahanzi batagira amahirwe yo kwinjira muri PGGSS ko bidakwiye kubaca intege ngo ahubwo bikwiye kubahumura amaso bakamenya inzira nziza banyuza umuziki wabo batagendeye ku irushanwa.
Mu mishinga mishya Christopher atangiranye umwaka wa 2015 harimo indirimbo nshya yise ‘Urubavu’ ndetse mu gihe kitarambiranye akaba azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Agatima’.

Ati, “Nasohoye indirimbo nise ‘Urubavu’ ivuga ku buryo urukundo nyarwo nta herezo rugira ndetse na nyuma y’urupfu. Mu byumweru bibiri ndateganya kuba nshyize hanze amashusho y’indirimbo Agatima ntekereza ko abakunzi banjye bazishimira”.
Nyuma y’izi ndirimbo, Christopher arateganya gukora ibitaramo bitandukanye mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe kitarambiranye.
TANGA IGITEKEREZO