Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, afitanye ubucuti bukomeye n’umuhanzi Christopher ari na cyo inshuti zabo ziheraho zibanuganugaho ko baba bakundana gusa bo bavuga ko ubumwe bwabo ntacyo buhatse cyerekeza ku rukundo.
Umwe mu nshuti za hafi z’umuhanzi Christopher, ukundwa cyane n’igitsinagore, yahamirije IGIHE ko afite amakuru yizewe ko akundana na Miss Rwanda Akiwacu Colombe.
Iyi nshuti yanze ko amazina yayo ajya mu itangazamakuru yagize iti “Christopher na Colombe barateretana. Ndabizi neza. Barakundana kwa jeux(mu ibanga). Wenda umubajije ntiyabikwemerera ariko njye ndabizi”
Miss Colombe Akiwacu abajijwe niba koko hari umubano wihariye afitanye na Christopher, ntiyazuyaje yemeza ko bafitanye ubucuti gusa avuga ko badakundana.
Mu ijwi rituje rivanzemo ibitwenge, Miss Colombe Akiwacu yagize ati “Christopher ni inshuti yanjye bisanzwe. Inshuti zirafashanya, zigirana inama, donc ni inshuti yanjye. Nta kindi ni inshuti yanjye tu”
Abajijwe niba ubucuti bwabo, kugirana inama no gufashanya muri byose bidashobora kuzabyara urukundo, yagize ati “Muri gahunda ntabwo birimo, ntabwo birimo. Sinzi….ntabwo mu byo dupanga birimo”
IGIHE yabajije Akiwacu Colombe niba yaba afite umukunzi wakuraho urujijo ku bamukekaho gukundana na Christopher, asubiza agira ati “Iby’umukunzi ni ubuzima bwanjye bwite. Ntacyo nabivugaho!”
Ku ruhande rwa Christopher na we yashimangiye ko we na Miss Rwanda Akiwacu Colombe bafitanye ubucuti gusa ngo nta kindi buhatse cyerekeye urukundo nk’uko benshi bababonana babikeka.
Abajijwe niba koko akundana na Miss Colombe, Christopher yakubise agatwenge kavanzemo ibyishimo maze asubiza agira ati “Sha Colombe ni inshuti yanjye bisanzwe, ni inshuti. Ni umujama wanjye….ntabwo ndatekereza kuba twakundana. Turi inshuti biri aho”
Uyu musore ukundwa na benshi mu Banyarwandakazi bakururwa n’indirimbo z’urukundo, yahamirije IGIHE ko nta mukunzi afite mu gihe mugenzi we Miss Akiwacu Colombe we yaryumyeho akanga kugira icyo abivugaho.
Christopher yagize ati “Kugeza ubu nta mukunzi mfite, gusa sindatekereza kuba nakundana na Colombe.”
Nubwo aba bombi baterura ngo bemeze ko ubucuti bwabo buhatse urukundo rw’ibanga, umwe mu nshuti zabo unabakurikirana umunsi ku munsi, yabwiye IGIHE ko bagirana ibihe byiza kenshi ndetse ko bakundana koko.
Uretse Christopher na Miss Colombe baterura ku mubano wabo, Miss Sandra Teta na Dereck wo muri Active bavuzweho ko bari mu rukundo babanza kwigira nyoni nyinshi gusa nyuma biza kugaragara ko byari ukuri.
Christopher uri gutegura igitaramo ku munsi w’abakundanye, yabwiye IGIHE ko ageze kure imyiteguro ndetse yiteguye kuzashimisha abakunda ibihangano bye.



















TANGA IGITEKEREZO