00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher kuririmba yabitewemo imbaraga n’umuhanzi Faycal Ngeruka

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 18 July 2012 saa 04:05
Yasuwe :

Christopher Muneza umenyerewe ku izina rya Christopher, w’imyaka 18, umwe mu bahanzi bari kumvikana cyane mu bahanzi bashya mu Rwanda, avuga ko gutangira ubuhanzi bwe yabitewemo imbaraga n’umuhanzi nyarwanda Faycal Ngeruka ubu uba mu Bubiligi.
Aganira na IGIHE, Christopher, wameyekanye cyane ku ndirimbo “Iri Joro” yakoranye na Danny Nanone, avuga ko yakundaga guhimba indirimbo akazibika yumva azazihera uyu muhanzi Faycal kuko ari we muhanzi yakundaga kandi bari baturanye yumvaga aririmba (…)

Christopher Muneza umenyerewe ku izina rya Christopher, w’imyaka 18, umwe mu bahanzi bari kumvikana cyane mu bahanzi bashya mu Rwanda, avuga ko gutangira ubuhanzi bwe yabitewemo imbaraga n’umuhanzi nyarwanda Faycal Ngeruka ubu uba mu Bubiligi.

Aganira na IGIHE, Christopher, wameyekanye cyane ku ndirimbo “Iri Joro” yakoranye na Danny Nanone, avuga ko yakundaga guhimba indirimbo akazibika yumva azazihera uyu muhanzi Faycal kuko ari we muhanzi yakundaga kandi bari baturanye yumvaga aririmba neza, bityo akazaziririmbira.

Christopher ubu yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye na Computer Sciences-Management (CSM).

Atubwira uko yatangiye kwinjira mu buhanzi, Christopher yagize ati:

Ibyo kuririmba natangiye mbikunda gusa, nuko abantu (by’umwihariko mama) bangira inama yo kujya muri Korali, mpita njya muri korali y’abana yo kuri Central St Kizito y’Abagatolika I Nyakabanda.

Nagiyemo ntabwo nabimazemo igihe kinini, nayivuyemo ariko nongera gusubira muri Korali ngeze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ngeze kuri Khadafi muwa mbere naje kujya muri Korali noneho y’abakuru yitwa St Augustin, ari nayo nkirimo. Hari haturanye no ku ishuri numva byajya bimfasha kuva ku ishuri nkajya muri repetition.

Mu 2009 haje kuba amarushanwa yari yateguwe na Kina Music hamwe na Producer Clement Ishimwe. Nabaye umwe mu bantu bayatsinze igihembo cyari ugukorana nabo no gusinyana nabo bakakuzamura. Inyungu zizaza hari uko tuzajya tuzigabana, ubu ni nabo ngikorana nabo.

Nari nsanzwe nkunda no kuririmba nkunda no kwigana abantu b’abahanzi bandi ndetse nanjye mfite indirimbo zanjye bwite, ibyo ariko nabikoreraga ku ishuri no mu rugo bizwi n’inshuti zanjye za hafi gusa. Nari nanafite indirimbo zanjye zanditse nahimbaga bisanzwe. Izo ndirimbo nari narahimbye mbere numvaga nzazitanga nkaziha abandi bahanzi. Kuko nari nturanye na Faycal numvaga nzajya kumusura nkazimuha akaziririmba.

Icyo gihe inshuti zanjye zambwiye iby’amarushanwa bakambwira ngo nyajyemo ariko nkumva nta cyizere nifitiye. Nari naranacitse intege kubyo kujya mu buhanzi. Numvaga basaba umuntu umwe kandi hazaza abahanzi benshi nkumva ncitse intege, siniyizeraga.

Naje guhura na Faycal mu muganda, mubwira igitekerezo cyanjye cyo kumuha izo ndirimbo zanjye kuko numvaga ngomba kuzazimuha akaziririmba. Ambaza impamvu njyewe ubwanjye ntazikora muri studio mubwira ko numva nta bushobozi kandi nta nabishobora. Ambwira ariko ko ntajyayo njyenyine haba hari managing team anambwira ko hari amarushanwa ya Kina anansaba kuzayitabira.

Nayagiyemo mba umwe mu bantu bayatsinze nkora indirimbo ya mbere yitwa “Bye”, nkora iya kabiri yitwa “Sinkumenyera”, nkora iya gatatu yitwa “Amahitamo”, iya kane yitwa “Ishema” ariko izo zose nta promotion twazikoreraga. Iya gatanu nakoze yitwa “Sigaho” iyo niyo yapfuye kumenyekana kuko nayikoranye na Ziggy.

Icyo gihe numvise ngaruye icyizere nari maze kongera guta kuko nabwiraga Producer Clement Ishimwe ko numvaga nsa n’uri gukorera ubusa, “Sigaho” yansubije icyizere.

Nyuma naje gukora “Iri Joro” ari nayo abantu bakunze cyane. Gukora iyi ndirimbo byarantunguye cyane kuko nayanditse mu gihe gito gishoboka nanayikora mu gihe gito. Inspiration yavuye mu byo twari turi kuganira muri studio na King James, Clement Ishimwe, Landry na Zizou. Abo ni nabo bari bari kubivuga bavuga ku bintu by’abantu bajya mu tubyiniro bakibyinana badashaka kubyinana n’undi muntu bavuga ko bisekeje.”

Uyu muhanzi avuga ko atungurwa no gusanga amaze kugira abafana benshi kandi bamugaragariza ko bamukuda. Yagize ati:”Abafana bamaze kumenya nagiye mu Ruhengeri mbona baranzi mbona birantangaje cyane, nk’iyo ngiye ahantu nkabona abantu baranzi numva bintunguye cyane.”

Christoper avuga ko umuziki w’u Rwanda abona harimo kurushanwa cyane ku buryo umuhanzi biba bimusaba kutaryama no gukora cyane. Anongeraho ko umuhanzi mu Rwanda bimusaba guhora ahanga udushya.

Mu gusohora indirimbo nshya yitwa “Uwo Ninde” kuri uyu wa 16 Nyakanga 2012, Christopher, yavuze ko abakunzi be abahishiye byinshi. Yagize ati:”Ndateganya gushyira video ya “Byanze” hanze no gufata amashusho y’indirimbo “Uwo Munsi” mu gihe cya vuba.”

Indirimbo nshya yitwa Uwo Ninde ya Christopher


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages