00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Christopher yiha icyizere mu njyana ituje

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 10 January 2012 saa 10:21
Yasuwe :

Indirimbo Iri joro y’umuhanzi Christopher yakunze kugaruka mu rutonde rw’indirimbo zikunzwe. Iyi ndirimbo yakunzwe avuga ko iri mu mwihariko w’ubuhanzi bwe nk’indirimbo zituje.
Uyu muhanzi avuga ko intego ye nyamukuru ari uguhanga indirimbo ziri mu njyana ituje kuko yumva ari impano imurimo kuririmba ibihangano bifite injyana ituje.
Christopher, ubusanzwe witwa Christophe Muneza, avuga ko imwe mu mpamvu yasanze agomba kwibanda ku njyana zituje ari uko abona mu Rwanda nta bahanzi bakora (…)

Indirimbo Iri joro y’umuhanzi Christopher yakunze kugaruka mu rutonde rw’indirimbo zikunzwe. Iyi ndirimbo yakunzwe avuga ko iri mu mwihariko w’ubuhanzi bwe nk’indirimbo zituje.

Uyu muhanzi avuga ko intego ye nyamukuru ari uguhanga indirimbo ziri mu njyana ituje kuko yumva ari impano imurimo kuririmba ibihangano bifite injyana ituje.

Christopher, ubusanzwe witwa Christophe Muneza, avuga ko imwe mu mpamvu yasanze agomba kwibanda ku njyana zituje ari uko abona mu Rwanda nta bahanzi bakora umwihariko w’indirimbo zituje nk’uko yabitangarije IGIHE.com.

Yagize ati: "Gukora indirimbo zigenda gahoro nta bantu benshi bahari babikora kandi birakenewe."

Reba hano Video ye nshyashya y’indirimbo Iri Joro yatumye arushaho kumenyekana:

Uyu muhanzi Christopher, w’imyaka 18 y’amavuko, avuga ko gukora indirimbo ziri mu njyana ituje bishoboka kandi ko afite intego yo kuzabigeraho nyuma yo kwivumburamo impano akaba anabona bitaritabirwa na benshi mu Rwanda.

Yagize ati: "Birashoboka kuko ndasa nk’aho ari njyewe njyenyine kandi niyumvamo impano."

Uyu muhanzi nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo Iri Joro, atangaza ko ari gukora amashusho y’indirimbo yise “Byanze” mu minsi mike akazayimurikira abakunzi be.

Christopher yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2009 nyuma y’aho abereye uwa mbere mu marushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri Kina Music. Yahise akora indirimbo yise "Bye Bye" ariko iyo ndirimbo ntiyabasha gushyirwa hanze.

Kugeza kuri ubu afite indirimbo eshanu ziri hanze arizo; ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Iri Joro’ na ‘Byanze’. Ku bakunze izina Christopher, abizeza ko ateganya gusohora izindi ndirimbo zibanda ku njyana ituje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages