Mu gihe umuhanzi Masamba Intore yahakanye kwitabira ubutumire bw’abateguye Ndule Awards k’ubwo kutizera umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’izindi mpamvu za politiki, umuraperikazi Ciney we yemeye adashidikanya kwerekezayo, nyuma yo kwakira ubu butumire.
Aganira na IGIHE, Ciney yavuze ko yumva nta mpamvu yamubuza kwitabira ubutumire yahawe, kandi ko yumva nta mpungenge atewe no kujya muri Kivu y’Amajyaruguru, ati “Nta mpamvu yo kutitabira ubutumire bw’abaturanyi. Ndajyayo nta shiti ndahaguruka none kandi kuwa Gatanu kandi nzaririmbe.”
Abahanzi bazaturuka i Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania n’ibindi bazakoranira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu rwego rwo gushimira Perezida Joseph Kabila w’iki gihugu ngo kubw’umutekano n’amahoro yagaruye mu Burasirazuba bwa RD Congo, ariko kandi ngo biri no mu rwego rwo kwishimira amahoro n’umutekano biri mu Karere.
Ndule Awards ni ibihembo bitangwa buri mwaka ku bahanzi bitwaye neza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bitewe n’ibyiciro barimo, baba abakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana n’abakora izisanzwe.


















TANGA IGITEKEREZO