Hari abakunze kwibaza icyo ijambo Dogoni bivuga, umuhanzi Ciney we ngo ntiyatekereje igiswayili, igifaransa, cyangwa icyongereza ahubwo yazirikanye ururimi rwo mu gihugu cya Mali.
Ati “ Nakoresheje ririya jambo risobanura murumuna wanjye, kuko batekerezaga n’abatuye muri biriya bihugu bikoresha ururimi nk’urwo muri Mali, kandi numvaga ari ngombwa kuko mfiteyo n’umuryango, ariko ubutumwa bureba bose”.
Ciney yayikoze avuga ko hari igice kinini cy’abafana yanuzaniye bitewe ‘ubutumwa itanga agenda abona ko bukora ku mitima ya benshi barimo abakuze ndetse n’urubyiruko.
Mu ndirimbo Ciney agira ati “Muruna wanjye hari ubwo waba wifuza kuba uwo ndi we, ariko hari ubwo nanjye nifuza kumera nk’uko ndi”.
Aganira na IGIHE Ciney yatangaje ko aticujije kuba yarabaye umuhanzi, ati “Sinicujije kuba narabaye umuhanzi, kuko hari ingaruka mbi zabyo nahuye na zo, ahubwo ni uko uwo nabwiraga nita murumuna wanjye mu muziki, yamenya ko igihe mba nifuza kugura inkweto ya caguwa bitapfa kunyorohera kuko benshi baba bazi uwo ndi we, hari ibyo mba ngomba kwitwararika kuko abantu baba bazi uwo ndi we, kandi jye mbishaka”.
Ati “Niyo mpamvu hari ubwo nifuza kuba uwo nahoze ndi we mbere yo kumenyekana”.
Indirimbo “Dogoni”



















TANGA IGITEKEREZO