00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yarangije gutegura Album ye ya kabiri yise ‘Umubavu’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 June 2012 saa 06:56
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Kanama 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominicnic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n’indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati:”Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y’uko iriho indirimbo ntashidikanya ko (…)

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Kanama 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominicnic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n’indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati:”Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y’uko iriho indirimbo ntashidikanya ko ari nziza, amagambo meza kandi y’ihumure akomeza uyumva. Mfite icyizere ko izaba nziza.”

Dominic Nic avuga ko muri iyi Album hazagaragaraho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Fortran Bigirimana, n’abandi bo mu Karere ka Afurika y’I Burasirazuba bakomeye mu njyana zihimbaza Imana.

Iyi Album izagira indirimbo icyenda. Enye muri zo ari zo “Uri Uwera”, “Ashimwe”, “Machozi ya Nini” na “Umubavu” amaze kuzishyira hanze ku buryo abakunzi be babasha kuzumva kuri Internet no kuzisaba ku maradiyo ndetse bakaba banazigura.

Album ya mbere ya Dominic Nic, w’imyaka 26, yitwa “Ari kumwe Natwe” yayishyize hanze mu mwaka wa 2010. Uyu muhanzi uretse kuba yaregukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu bahanzi baririmba Gospel mu irushanwa rya Salax Awards, yegukanye n’igihembo cya East African Music Awards.

Reba amashusho y’indirimbo Ashimwe, imwe mu zizaba ziri kuri Album Umubavu:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Umubavu By Dominic Nic

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages