Umuhanzi Dr Claude yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Akabaju”, ije ikurikira “Telefone”.
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Clement Ishimwe wo muri Kina Music, icurangitse mu mwimerere w’umudiho wa kinyafurika Dr Claude asanzwe akundirwa.
Ati “Kamfata neza nkumva ngiyue gusara. Ukareba kararyoshye, ntiwakagereranya n’ubuki, ubuki burarura; njye mbona kagiye kuzansaza”.

Dr Clauude aheruka gukorana indirimbo n’abahanzi b’Abarundi barimo T-Max.
Dr Claude, wamamaye cyane mu ndirimbo “Igikara” na “Contre Success” yari amaze igihe atumvikana cyane ku maradiyo yo mu Rwanda.
Kina Music kandi yashyize hanze indirimbo zindi ebyiri harimo iya Knowless yitwa "Baramushaka" n’indi nshya ya Tom Close yitwa "Umwana wa Mabukwe".
TANGA IGITEKEREZO