Amakuru IGIHE ikesha inshuti za hafi z’uyu muhanzi, yemeza ko umugore wa Dr Claude ari we wafashe iya mbere asiga umugabo mu rugo asubira iwabo mu Bubiligi.
Uyu mugore ngo yatangiye kugirana ibibazo na Dr Claude ahagana mu mpera za 2013. Icyo gihe ngo yajyaga iwabo, hashira igihe gito akagaruka mu Rwanda gusa nyuma y’aho ngo yafashe umwanzuro wo kugenda ubutazagaruka.
Ku ruhande rwa Dr Claude yamaganiye kure aya makuru, ashimangira ko atatandukanye n’umugore we ahubwo ngo yimukiye hanze y’u Rwanda ku mpamvu z’akazi ahakorera.
Yagize ati “Ibyo bihora bivugwa, hagiye gushira imyaka umunani bivugwa. Barabeshya ntabwo twatandukanye, yagiye gukorera hanze, nanjye maze iminsi mfite ibitaramo i Burayi, ariko turi kumwe mba ndi ino ubundi ndi hariya.”
Dr Claude ashimangira ko umugore we amaze iki gihe cyose aba mu gihugu cya Mozambique bitandukanye n’abavuga ko bamusenze.
Yagize ati “Ubundi se abo babivuga baba bashaka ko abantu batandukana cyangwa baba bazi ko kugira umugore w’umuzungu bivuga ko uzinduka ujya mu ijuru?”
Dr Claude uvuga ko atatandukanye n’umugore asigaye yibana mu Rwanda wenyine ndetse abana babiri yabyaranye n’uyu mugore na bo bajyanye na nyina bajya gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO