Mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Dr Claude kuri ubu uri ku mugabane w’u Burayi, yataramiye abatuye Westouter mu gihugu cy’u Bubiligi.
Dr Claude wavuye mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi 2014, aganira na IGIHE, yadutangarije ko yishimiye uburyo mu Bubiligi afite abakuntu benshi bakunda ibihangano bye . Iki gitaramo uyu muhanzi yakoreye Westouter muri Komine Heuvelland mu burengerazuba bw’u Bubiligi yari wenyine gusa inzu cyabereyemo yari yakubise yuzuye.
Ati, “Byarantunguye cyane, abafana bari benshi kandi umubare munini bari abanyamahanga gusa. Hano mu Bubiligi mfite umubare munini w’abafana, wenda abashaka kumenya ukuri kw’ibyabereye muri iki gitaramo bakwirebera video kuko mbivuze bamwe bakeka ko mbabeshya”
Dr Claude ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Akabaju akiva i Burayi afite umushinga wo gukora indirimbo nshya izatunganywa na Producer Clement usanzwe akorera muri Kina Music.
Ati, “Hari indirimbo nshyashya mfite mu minsi mike nzayigeza ku bafana banjye. Izakorwa na Producer Clement ariko namaze kuyandika hasigaye kuririmba gusa. Ningaruka mu Rwanda tuzahita tuyikora”
REBA UKO IKI GITARAMO CYA DR CLAUDE CYAGENZE:
Iki gitaramo Dr Claude ni we muhanzi rukumbi wari watumiwe, kwinjira byari amayero 8 kuri buri muntu.
Dr Claude azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 11 Kamena 2014. Afite ikindi gitaramo azakorera mu gihugu cya Canada aho azaba afatanyije n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu karere harimo Kidum, Juliana Kanyomozi n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO