Benshi baherukaga aririmba ku buryo bwa Playback, ariko mu gitaramo aheruka gukorerayo, ahitwa kwa Buddie, mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Dr Claude yatunguye benshi abaririmbira ku buryo bwa LIVE.
Abafana be bishimiye uburyo Dr Claude yabaririmbiye anabacurangira ku buryo bwa LIVE.
Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Burundi witwa T-Max, wari uri kumwe n’uyu Dr Claude muri icyo gitaramo, yahise yifuza gukorana nawe. Baje kujyana muri studio yitwa Adomix, y’i Burundi, ubu bikaba byitezwe ko bazashyira hanze iyo ndirimbo mu minsi ya vuba.
Amakuru menshi y’abahanzi mu Burundi warushaho kuyasanga ku rubuga IGIHE Kirundi

TANGA IGITEKEREZO