Dr Claude yamaze kubona impapuro zimuha uburenganzira bwo kwinjira muri Canada. Izi mpapuro yazifatiye i Nairobi kuri Ambasade ya Canada ndetse kugeza ubu akaba afite icyizere ijana ku ijana cyo kuzakora ibitaramo byasubitswe mu minsi ishize ku bw’impamvu zitandukanye.
Ibi bitaramo Dr Claude, Kidum, Diamond, Juliana Kanyomozi na Knowless bagombaga gukorera muri Canada byasubitswe ahanini kubera urupfu rw’umwana wa Juliana. Kuba Knowless na Dr Claude bari babuze impapuro z’inzira nabyo byabaye indi mpamvu yatumye babyimurira ku matariki 27 na 28 Nzeli 2014 i Toronto na Montreal.

Mu kiganiro na Dr Claude kuri ubu uri i Nairobi ari naho yafatiye ibi byangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira muri Canada yagize ati, “Namaze kubona Visa ya Canada. Njye ndi i Nairobi ni naho nayifatiye. Urabona mu Rwanda nta Ambasade ya Canada ihari niyo mpamvu naje kubishaka inaha”
Nubwo Knowless atarajya i Nairobi gushaka ibyangombwa, Dr Claude yashimangiye ko ari gufasha uyu muhanzikazi kugira ngo bazajyane bahagarariye u Rwanda.

Dr Claude ati, “Ndi hano i Nairobi, njye namaze kubona Visa ariko na Knowless mu minsi mike azayibona . Ndikumufasha kubishaka. Nzagaruka mu Rwanda byose mbifite”
Diamond, Dr Claude na Kidum bamaze kubona ibyangombwa baniteguye ibi bitaramo. Juliana na Knowless bo ntibiremezwa neza ko bagomba kuzajya muri Canada.
TANGA IGITEKEREZO