00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boys igiye gukumbuza abantu ibihe bya hit parade

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 14 February 2014 saa 01:30
Yasuwe :

Itsinda rya muzika rizwi nka Dream Boys, riratangaza ko mu gitaramo cyo kumurika album “Data ni inde” rizakumbuza abantu hit parade, ibitaramo byabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro Nemeye Platini umwe mu bagize iri tsinda yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuwa 01 Werurwe 2014.
Kimwe mu byo ashingiraho avuga ko iki gitaramo kizakumbuza abantu ibihe bya muzika byo hambere (…)

Itsinda rya muzika rizwi nka Dream Boys, riratangaza ko mu gitaramo cyo kumurika album “Data ni inde” rizakumbuza abantu hit parade, ibitaramo byabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Dream Boys itsinda rigizwe n'abasore babiri Platini Nemeye na Mujyanama Claude (TMC)

Mu kiganiro Nemeye Platini umwe mu bagize iri tsinda yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gitaramo kizabera muri Stade Ubworoherane yo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuwa 01 Werurwe 2014.

Kimwe mu byo ashingiraho avuga ko iki gitaramo kizakumbuza abantu ibihe bya muzika byo hambere mu Rwanda, ni uko uretse kuba kizabera muri Stade, kwinjira bizaba byoroheye abantu bose baba abakuru ndetse n’abana.

Ati: “Turashaka gukumbuza abantu ibitaramo byo hambere bitaga hit parade, uretse kuba iki gitaramo kizabera muri Stade, n’uburyo tuzaririmbamo n’uburyo bwo kwinjira buzaba rworoheye bose, bizaba ari ibirori bikomeye.”

“Data ni inde”, ni album ya kane Dream Boys izashyira ahagaragara . Iyi album iriho indirimbo zigera ku 10, muri zo 5 zirimo “Ungaraguza agate”, “Data ni inde”, “Kanda amazi” n’izindi, izindi 5 ngo zikazamenyekana nyuma yo gushyira iyi album hanze mu rwego rwo gutuma abazayigura hari ikintu gishya bazayisangaho.

Mu gihe Dream Boys ivuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, iranashimira abaterankunga bamaze kuyemerera ubufasha muri iki gitaramo. Abo akaba ari: Tigo, Bralirwa, Inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko, GT Bank, EAP, Volcano Express n’abandi.

Dream Boys si ubwa mbere baririmbira i Musanze. Aha bari mu gikorwa cyo gushakisha abanyeshuri baziga mu ishuri rya muzika.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages