Abasore Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz bamaze kubona impushya zibemerera kwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho bazitabira igitaramo cyo gutora Miss East Africa Belgium giteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2013 mu mujyi wa Buruseli.
Kuwa Gatatu tariki 4 Ukuboza nibwo aba basore bazafata indege berekeza mu Bubiligi kugira babanze kwitegura igitaramo ndetse banamenyere ikirere cy’u Burayi dore ko bose ari ubwa mbere bazaba bageze kuri uyu mugabane w’Isi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nemeye Platini, yagize ati “Tariki 7 tuzaba dutaramira mu birori bya Miss East Africa Belgium, naho tariki 14 tuzaba turi i Paris, tugashyushya abahatuye ndetse n’abo hafi yaho. Ni ibyishimo byinshi kandi dufite umuhate kuko abenshi ni ubwa mbere bazaba batubonye, abandi baduheruka kera. Hari urwego rwiza rero dufite rutwemerera kubasusurutsa cyane.”
Platini akomeza avuga ko mu Bufaransa bahatumiwe n’itsinda ry’Abanyarwanda rizwi nka Exotic Night ritegura ibirori bitandukanye, nyuma yo kumva ko Dream Boyz bazagenderera u Bubiligi.
Abajijwe niba nta yindi gahunda Dream Boyz bafite ku mugabane w’u Burayi, Platini yagize ati “Birashoboka ko twaririmba no mu Busuwisi ariko turacyaganira. Nta zindi gahunda zihambaye dufite hariya usibye wenda ziramutse zitunguranye. Indirimbo dufite muri studio iramutse irangiye vuba twafatirayo amashusho yayo kuko abazatwakira barabyifuza.”
Byakunze kuvugwa ko bamwe mu baririmbyi, abakinnyi n’abandi bahagararira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye mu Burayi na Amerika banyuzamo bagatoroka bakigumirayo, ariko Dream Boyz bavuga ko bizeza abafana babo ko bazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kuko ngo bafite byinshi byo gukora mu Rwanda birimo album bazamurika mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Platini ati “Ntitwaherayo, dufite icyerekezo cyiza hano muri muzika dukora.”


















TANGA IGITEKEREZO