Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana n’abakunzi b’itsinda rya Dream Boyz, i Musanze ubwo bamurikaga Album yabo ya kane bise “Data Ni Nde”, mu gitaramo aba bafana bemeye kunyagiranwa n’iri tsinda babyinana indirimbo zabo kugeza ubwo urubyiniro (stage) rubaririndimukiyeho rukabagwa hejuru.
Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa sita z’amanywa (12am) cyatangiye gikerereweho hafi amasaha ane kuko abahanzi batangiye kujya ku rubyiniro ahagana saa kumi (4pm). Dream Boyz bahise baza mu babanza ngo batangize igitaramo bahereye ku ndirimbo zabo nshya zakunzwe cyane kuri iyi Album zirimo Data Ni Nde, Urare Aharyana, Kanda Amazi, Rubanda n’izindi.
Uko baririmbanaga n’abafana babo izi ndirimbo byagaragazaga ko iri tsinda rikunzwe kandi ko n’indirimbo zabo zizwi cyane kuko abafana biteraga hejuru indirimbo ikarinda irangira bakibyina yewe n’ikurikiyeho nayo bikaba uko.
Mu kanya nk’aho guhumbya ariko ikirere cyaje kubatenguha nuko gihita gihinduka utujojoba tuba tugeze hasi, tuza guhindukamo imvura nyinshi y’amahindu. Gusa aba basore bo bakomeje ibirori ndetse n’abafana babo bitwa “Indatwa” bakomeza kunyagiranwa nabo babereka ko nta cyabatanya.
Ibyari ibyishimo ariko byaje guhinduka amarira ubwo abafana bari baje bakirunda ku rubyiniro rwari rwuzuye amazi baje kururemereza bakarurusha imbaraga rukabarindimurira hasi hakagenderamo na Platini bari bateruye bamushyize mu birere.
Igitaramo cyaje guhita kiba nk’igihagaze nuko abashinzwe umutekano bihutira gutabara ariko basanga Imana yakinze akaboko nta wagize icyo aba gikanganye n’ubwo Platini we nyuma yaje gukomeza ataka umugongo.
Baje gukomeza igitaramo kandi cyongera gushyuha kiraryoha, ariko imvura iza kubabera ndanze ubwo Tom Close yaririmbaga izamo urubura igitaramo kiza guhagarara iminota irenga mirongo itatu, ariko kiza kongera kuba gisozwa Jay Polly, Riderman na Knowless bari baje gushyigikira Dream Boyz.
Icyatangaje abantu ni uko ubwo umuhanzi Christoper yaririmbaga nawe yaje gusimbagurika nuko aza gukubita ikirenge cyane hasi yongera gupfumura urubyiniro. Gusa Christopher we yaje guhita agira ubwoba atinya ko nawe yaza kugwamo nka Dream Boyz nuko we yigira inama yo guhita arekera aho kuririmba.
Uwamahoro Cecile, w’imyaka 19, wari witabiriye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko we atahangayikishijwe cyane na twa kidobya twagiye tuba muri iki gitaramo ahubwo we ko yishimiye kongera kwibonera aba bahanzi baza mu Mujyi wa Musanze atuyemo.
Yavuze ko iki gitaramo cyamushimishije cyane, ati “Ndishimye kongera kubabona baje bambaye neza, baririmbye neza kandi badususurukije hano i Musanze. Indirimbo zabo ndazikunda kandi nishimiye kuba batuzaniye n’abandi bahanzi dukunda”.
Ibi kandi nibyo byagarutsweho na benshi mu bafana ba Dream Boyz bari baje baturutse i Kigali bateze ya mamodoka manini bazanywe gusa no gushyigikira iri tsinda bavuga ko bihebeye.
Platini, aganira na IGIHE yavuze ko banyuzwe n’ibyo beretse abakunzi babo, kandi ko bazahora babyibuka iteka. Yagize ati “Mwabonye ko igitaramo cyari cyiza cyane, n’ubwo hatabuzemo twa kirogoya, ariko muri rusange ibintu byari byiza namwe mwabyiboneye.”
Iki gitaramo, kwinjira byari ubuntu, cyabereye muri Stade Ubworoherane, yo mu Karere ka Musanze. Cyatewe inkunga ikomeye na BRALIRWA, Tigo, GT Bank yahose ari FINA Bank n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO