00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz bazamurika Album yabo ya kane “Data Ni Nde” mu gitaramo cy’ubuntu

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 25 February 2014 saa 08:04
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz (Nemeye Platini na Mujyanama Claude TMC) bateguye igitaramo kizabera muri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, guhera saa sita z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (12am-18pm) aho bazamurika Album yabo ya kane bise “Data Ni Nde”. Igitangaje ni uko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese. Aganira na IGIHE, umuhanzi Platini, yavuze ko impamvu bahisemo kukigira ubuntu ari uko bifuje ko abafana babo (…)

Abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz (Nemeye Platini na Mujyanama Claude TMC) bateguye igitaramo kizabera muri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, guhera saa sita z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (12am-18pm) aho bazamurika Album yabo ya kane bise “Data Ni Nde”. Igitangaje ni uko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Aganira na IGIHE, umuhanzi Platini, yavuze ko impamvu bahisemo kukigira ubuntu ari uko bifuje ko abafana babo bazabasha kugura Album, izaba icuruzwa ku bayifuza ikazaba igura amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000Rwf).

Yagize ati: “Twifuje ko abakunzi b’indirimbo zacu nibura bazabasha kugura Album yazo bityo duhitamo kukigira ubuntu”.

Yongeraho ariko ko ari no mu rwego rwo korohereza abakunzi babo kuzabasha kwitabira iki gitaramo. Ati: “Twahisemo ko kizabera muri stade kandi kikaba ku buntu kugira ngo abakunzi bacu bazaze ari benshi kandi bazabashe kwidagadurana natwe.”

Muri iki gitaramo, Dream Boyz bazashyigikirwa n’abahanzi bagize label ya Kina Music ari bo: Tom Close, Knowless na Christopher. Bazaba baherekejwe kandi n’ibyamamare muri Hip-hop nyarwanda Jay-Polly ndetse na Riderman.

Uzagura Album “Data Ni Nde” ya kane ya Dream Boyz azaba aguze indirimbo zirimo DATA Ni Nde, Ungaraguza Agati, Tubaye Umwe, Urare Aharyana, Baramponga, Mfite Ubwoba, Ikiguzi, Kanda Amazi, n’izindi ebyiri zitarasohoka.

Album ya mbere ya Dream Boyz yitwa Si Inzika, iya kabiri yitwa Dufitanye Isano, iya gatatu yitwa Uzambarize Mama. Kuva mu mwaka wa 2009, Dream Boyz basohora indirimbo Magorwa na Wanizingua, bakomeje kuza mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda.

Aba basore ahanini bakundirwa cyane uburyo baririmba indirimbo zicigatiye ubutumwa buremereye kandi bukora ku mutima w’uwumva ibihangano byabo birimo injyana nyafurika kandi ibyinitse.

Bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro eshatu, kandi n’uyu mwaka bari mu bahabwa amahirwe yo kongera kwitabira iri rushanwa rikunzwe cyane mu Rwanda.

Kuri ubu bihaye umwihariko wo kwita abafana babo Indatwa mu rwego rwo guha icyubahiro ishuri bizemo rya Groupe Officiel ry’I Butare, ari naho bahuriye bagatangira ubuhanzi. Kuri ubu ibihangano byabo byinshi babikorana na Producer Junior wo muri Bridge Records.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages