{Saa munani z’ijoro zo kuwa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2013, nibwo abasore TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boyz berekeje ku mugabane w’u Burayi aho batumiwe mu bitaramo bitandukanye birimo icyo bazakorera mu Bubiligi ubwo hazaba hatorwa Miss East Africa Belgium tariki 7 Ukuboza 2013 mu mujyi wa Buruseli ndetse n’icyo bazakorera i Pari mu Bufaransa tariki 14 Ukuboza.}
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nemeye Platini mu minsi ishize, yagize ati “Tariki 7 Ukuboza tuzaba dutaramira mu birori bya Miss East Africa Belgium, naho tariki 14 tuzaba turi i Paris, tugashyushya abahatuye ndetse n’abo hafi yaho. Ni ibyishimo byinshi kandi dufite umuhate kuko abenshi ni ubwa mbere bazaba batubonye, abandi baduheruka kera. Hari urwego rwiza rero dufite rutwemerera kubasusurutsa cyane.”
Yakomeje avuga ko mu Bufaransa bahatumiwe n’itsinda ry’Abanyarwanda rizwi nka Exotic Night ritegura ibirori bitandukanye, nyuma yo kumva ko Dream Boyz bazagenderera u Bubiligi.




{ Foto/Mpirwa }

Ibitekerezo 0