Nibaramuka bagize umugisha wo kwegukana amafaranga y’u Rwanda 24,000,000, Platini na TMC biyemeje guha Nyagasani 1 cya 10 asigaye bakazavanamo miliyoni imwe bakayiha mugenzi wabo Jay Polly .
Nubwo irushanwa rikomeye, Dream Boyz bizeye ko nibakoresha ingufu bafite mu buhanzi n’ubunararibonye bamaze kubona muri iri rushanwa rya PGGSS bizeye neza ko bazatwara igikombe . Nyuma yo kubona umugisha, aba basore bavuze ko bakwiye kuzirikana abakene binyuze mu Mana ari nayo mpamvu bazatanga kimwe cya cumi cy’amafaranga bazahembwa kikagenerwa abatishoboye binyuze mu idini basengeramo .
Platini aganira na IGIHE yagize ati, “Irushanwa rirakomeye, ariko na Dream Boyz trakomeye cyane . Hari byinshi tumaze kumenya mu nshuro enye turyitabiriye . Imana nibidushoboza tukazatwara ariya mafaranga kimwe cya 10 tuzakigenera Nyagasani azayahe abakene kuko ntabwo Dream Boyz twakwishimira kurya rwenyine hari abababaye”
Hari ikindi gice cy’amafaranga, aba basore bazatanga mu iterambere rya muzika aho bazashakisha abahanzi bafite impano riko babuze ubushobozi bwo kujya gukora indirimbo muri studio bakabaha ubufasha bw’ibanze .
Ati, “Ikintu tuzakora gikomeye ku muziki ni uguteza imbere abahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi bwo kujya muri Studio . Tuzakora igishoboka ba bahanzi baba bazi umuziki ariko badafite ubushobozi tubafashe nabo bazamuke”
Platini na Jay Polly kandi, bihaye umuhigo w’uko iki gikombe kigomba gutaha hagati yabo, ugitwaye akaba agomba kuzagenera undi miliyoni y’amanyarwanda .
Ati, “Ubundi hari n’ikindi kintu nemereye Jay Polly , struggle twagiranye kuva kera nitugitwara nzamuha miliyoni imwe, na we ngo nagitwara hari akantu azampa . Ni umuntu twabanye dukorana byinshi . Na we yambwiye ko nakintwara azayampa”
Dream Boyz batangaje ko bafite icyizere cyo kuzatwara igikombe mu gihe Jay Polly na we ashimangira ko kigomba kuzataha muri Tuff Gang kugira ngo injyana ya Hip hop ikomeze ijye imbere .
REBA INDIRIMBO UZAHAHE URONKE YA DREAM BOYZ:



















TANGA IGITEKEREZO