00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz ntibakozwa iby’ihagarikwa rya “Kanda Amazi”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 July 2013 saa 03:00
Yasuwe :

Platini uheruka gusinya ku itangazo rigenewe itangazamakuru ry’uko Indirimbo “Kanda Amazi” itazongera gucurangwa yateye iyi ndirimbo yikirizwa na mugenzi we TMC baririmbana muri Dream Boyz mu gitaramo cya LIVE cya Primus Guma Guma Super Star III giheruka kubera i Muhanga.
Dream Boyz baririmbye iyi ndirimbo mbere y’uko bajya kuri stage, ariko baririmbaho agace gato bakoresheje amajwi yabo aho bagize ati ““Iyo icupa rinshiranye numva ntaye ibiro. Nkabura agatabi nkumva nashyingurwa. Nabura (…)

Platini uheruka gusinya ku itangazo rigenewe itangazamakuru ry’uko Indirimbo “Kanda Amazi” itazongera gucurangwa yateye iyi ndirimbo yikirizwa na mugenzi we TMC baririmbana muri Dream Boyz mu gitaramo cya LIVE cya Primus Guma Guma Super Star III giheruka kubera i Muhanga.

Dream Boyz baririmbye iyi ndirimbo mbere y’uko bajya kuri stage, ariko baririmbaho agace gato bakoresheje amajwi yabo aho bagize ati ““Iyo icupa rinshiranye numva ntaye ibiro. Nkabura agatabi nkumva nashyingurwa. Nabura n’umugore nkumva nashyingurwa. Ese niyahuze amazi cyangwa se imitobe ? Naho nanarwara, ngaho kanda amazi....”

N’ubwo batayiririmbye yose ngo bayirangize, nyuma yo kwinjira kuri stage, Dream Boy baje kongera kuyiririmba bagezemo hagati.

Kuririmba aka gace k’iyi ndirimbo kuri stage byafashwe nk’agasuzuguro kuri Dj Bissosso, anavuga ko byanze bikunze bigomba kubagiraho ingaruka.

Bissosso yabwiye IGIHE ati “Nari mpari ariko buriya bakoze ikosa batazi kandi rizabakoraho. Uwo ari we wese uzikuririra ikibazo azacyikuririra ku giti cye, biratangaje ntabwo ari ubugabo burimo.”

Dream Boyz bo bavuga ko bataririmbye iyi ndirimbo nko gushaka gushotorana, ahubwo ko bifuzaga gushimisha abafana. Platini yagize ati “None se murashaka ngo dukore iki ko twagiye abaturage bakayidusaba? Niyo wareka kuyiririmba ntabwo wayisiba mu mitwe y’abantu.”

Bigaragara ko guca indirimbo Kanda Amazi bizagorana, kuko n’ubu amaradiyo amwe n’amweakiyicuranga.

TMC wo muri Dream Boyz we anaherutse no kongera kuyihererekanya n’abafana babo abinyujije kuri Facebook, avuga ko iyi ndirimbo iri mu zishobora kuzahatanira umwanya w’indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda.

Indirimbo Kanda Amazi yakomeje gutera ubushyamirane kuko nyuma y’aho Ma-Riva ayihereye Producer Clement ngo ayikorane n’abandi bahanzi bataje kumvikana ku ikorwa ry’amashusho yayo. Iyi ndirimbo yaherukaga kandi gushyira Studio Kina Music mu kato.

Nyuma yo kuririmba indirimbo Kanda Amazi, TMC nawe yatangiye gukwirakwiza link zayo kuri facebook; ibyo Dj Bissosso yita ubushotoranyi
Ngiyi inyandiko Platini nawe ubwe yashyizeho umukono yo guhagarika gucuranga no kuririmba indirimbo Kanda Amazi
Dj Bissosso aranenga cyane Dream Boyz kuba yararenze ku masezerano basinyiye
Dream Boyz bongeye kuririmba indirimbo Kanda Amazi kandi hari hemejwe ko ihagarikwa
Platini ati "None se murashaka ngo dukore iki ko twagiye abaturage bakayidusaba?"

Foto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages