IGIHE ntitwifuje kuvuga ku buhanga buri mu mashusho y’indirimbo “Urare Aharyana” ya Dream Boyz kuko yakozwe n’inararibonye mu by’amashusho Meddy Saleh wa Press It, ahubwo twifuje kubabwira ku bintu bitangaje by’abakobwa babiri bari muri iyi ndirimbo.
Uti ni ibihe:
- 1. Malaika
Umwe muri aba bakobwa witwa Malaika w’imisatsi miremire uba uri kwiyahuza inzoga muri iyi ndirimbo yamenyanye na Dream Boyz binyuze ku rubuga rwa Facebook.
Platini yagize ati “Twamukuye kuri facebook, ni umwe mu bo twatoranyije mu itangazo twari twatanze”
- 2. Umutoni Yvette
Uyu witwa Umutoni Yvette, we yiganye na Platini mu mashuri yisumbuye i Gasange ahagana mu 2001, Ecole Secondaire de Gasange (hahoze hitwa muri Komine Giti).
Amakuru atapfa guhita yizerwa atangwa na Platini avuga ko uyu mukobwa yigeze kuba Nyampinga muri iri shuri.
Iyi ndirimbo ivuga ku bakundana bakunze guhangayikira abakunzi babo bakeka ko mu gihe batari kumwe baba bagiye mu bandi bagore. Bifashishije aya mashusho Dream Boyz bahumuriza abakunzi babo babasaba ko bakwiryamira kuko baba batagiye mu bandi bagore, ahubwo ko baba bari gushaka amafaranga n’imibereho muri iyi Kigali.
"Urare Aharyana" ni umwe mu mishinga Dream Boyz ikoranye na KINA Music, imwe mu nzira ibaganisha ku gusinyana amasezerano yo gukorana na Producer Clement Ishimwe, umuyobozi w’iyi nzu itunganya amashusho.
Nawe kanda urebe aba bakobwa muri "Urare Aharyana":



















TANGA IGITEKEREZO