Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari bwo itsinda rya Dream Boyz ryerekeza mu Bubiligi niba ntagihindutse, aho rigomba kwitabira ibiro byo gutora Miss East Africa Belgium bizaba tariki 7 Ukuboza, ariko mbere yo kugenda, Platini na TMC bahisemo gusiga bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bafatanyije na Riderman.
Iyi ndirimbo bise “Ungaraguza agati” imaze ibyumweru bibiri igiye hanze aho bahise bihutira gukora amashusho yabo bemeza ko acyeye bityo ikaba ari impano ku bafana ba Dream Boyz ndetse n’aba Riderman.
Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na TMC, yagize ati “Ni impano duhaye abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko indatwa (abafana ba Dream Boyz) tubifuriza gusoza umwaka neza.”
Akomeza ati “Ni video ifite quality nziza(icyeye) bigarara ko mu Rwanda ibintu bigenda bitera imbere. Urebye indirimbo nka ‘Magorwa’ ukareba na ‘Ungaraguza agati’ buri muntu afite uko yapima itandukaniro. Gusa kuri twe bigenda biba byiza nubwo amikoro akiri make mu kuba umuntu yakora video yifuza.”
REBA VIDEO HANO
Abajijwe urwego bumva bashaka kugezaho itsinda rya Dream Boyz, dore ko bageze aho batumirwa ku mugabane w’u Burayi, TMC yagize ati “Buri gihe umuntu ahora ashaka gutera imbere, gutumirwa mu mahanga ni byiza kuko bikwereka ko hari abandi bantu bita ku muziki wawe batari abo mu Rwanda gusa. Ariko niyo tutatumirwa tugomba guharanira kuba abahanga b’icyiza tukaba abaswa b’ikibi. Ni ukuvuga kotugomba guhora dukora cyane.”
Bamwe mu bahanzi n’abaririmbyi bo mu rwanda bakunze kuvugwaho gukora amashusho atanogeye ijisho ariko TMC yemeza ko ubu gukora video bibatwara amafaranga menshi kuko bashyiramo ingufu nyinshi kuko ngo bagamije gukora ibyiza gusa biri ku rwego mpuzamahanga, aho byakurura n’abanyamahanga gukunda ibihangano byabo hakaba ndetse n’abifuza kuzajya baza gutunganyiriza muzika yabo mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO