00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boys bashimangiye ko batanga ubutumwa bwihariye mu buhanzi bwabo

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 31 January 2014 saa 12:32
Yasuwe :

Itsinda rya muzika rizwi nka Dream Boys, ritatangaza ko batazigera butezuka ku ntego yo gutanga ubutumwa bwihariye mu bihangano byabo. Ibi bakaba babitangaje ubwo basobanuraga byinshi kuri alubumu nshya bagiye gushyira hanze.
Mu kiganiro Platini Nemeye umwe mu bahanzi babiri bagize Dream Boys yagiranye na IGIHE yavuze ko indirimbo “Nzakugwa inyuma” bamaze gushyira ahagaragara, ariyo yuzuza indirimbo 10 zigize alubumu yabo ya Kane.
[KANDA HANO WUMVE "NZAKUGWA INYUMA" (…)

Itsinda rya muzika rizwi nka Dream Boys, ritatangaza ko batazigera butezuka ku ntego yo gutanga ubutumwa bwihariye mu bihangano byabo. Ibi bakaba babitangaje ubwo basobanuraga byinshi kuri alubumu nshya bagiye gushyira hanze.

Nemeye Platini na Mujyanama Claude (TMC) bombi bagize Dream Boys

Mu kiganiro Platini Nemeye umwe mu bahanzi babiri bagize Dream Boys yagiranye na IGIHE yavuze ko indirimbo “Nzakugwa inyuma” bamaze gushyira ahagaragara, ariyo yuzuza indirimbo 10 zigize alubumu yabo ya Kane.

KANDA HANO WUMVE "NZAKUGWA INYUMA"

Indirimbo 5 zonyine kuri iyi alubumu nizo zonyine zizashyirwa mu bitangazamakuru, izindi zikazumvwa n’uzagura iyi alubumu yabo izajya ku isoko muri Werurwe.

Aha akaba yagize ati: “Turifuza ko abantu bazagura alubumu yacu, bazasangaho indirimbo batari bumva, ni nko gutera amatsiko, birazwi ko alubumu mu Rwanda zitagurwa cyane ariko ni byiza ko hari ikintu gishya abakunzi bacu basanga kuri alubumu.”

Abajijwe ubumwa bwihariye bwaba buri kuri iyi alubumu, Platini yagize ati: “Twe duhora dutanga ubutumwa bwihariye kandi niko bizahora, twe tuba dushaka gutanga ubutumwa bufasha rubanda.”

Alubumu nshya ya Dream boys izasohoka kuwa 01 Werurwe 2014, mu gitaramo bateganya kuzakorera kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Ku mwihariko iyi alubumu yaba ifite, Platini yavuze ko indirimbo ziyiriho ziganjemo izo mu njyana ya Afrobeat. Ikindi Platini avuga ni uko iyi ariyo ya mbere igiye hanze kuva batangira gukorana na KINA MUSIC.

Mu ndirimbo zabashije kujya hanze ziri kuri iyi alubumu harimo Ungaraguza agati, Data ni inde, Kanda amazi n’izindi.

Alubumu “Data ni inde” ni iya kane Dream Boys ikoze. Isohotse nyuma ya SINZIKA, DUFITANYE ISANO na UZAMBARIZE MAMA bamaze gukora kuva bakwinjira muri muzika.

Kanda hano wumve Nzakugwa inyuma ya Dream Boys

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages