00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz barateganya gushyira hanze indirimbo nshya 2

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 February 2012 saa 10:54
Yasuwe :

N’ubwo baheruka gushyira hanze indirimbo nshya bise ’No One’ bakoranye na Eddy Kenzo, abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz baratangaza ko bateganya gushyira hanze izindi ndirimbo 2 nshya bakoreye muri Uganda. Izo ndirimbo akaba ari ’Narashatse’ na ’Nakwanditse ku Mutima’.
Mu kiganiro na Platini wo muri iri tsinda yagize ati:”Hari indirimbo nshya yitwa ‘No One’ twakoreye muri Uganda iri hanze ariko mu minsi ya vuba hari izindi ndirimbo twakoreye Kampala zizasohoka vuba; twazikoranye na (…)

N’ubwo baheruka gushyira hanze indirimbo nshya bise ’No One’ bakoranye na Eddy Kenzo, abahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz baratangaza ko bateganya gushyira hanze izindi ndirimbo 2 nshya bakoreye muri Uganda. Izo ndirimbo akaba ari ’Narashatse’ na ’Nakwanditse ku Mutima’.

Mu kiganiro na Platini wo muri iri tsinda yagize ati:”Hari indirimbo nshya yitwa ‘No One’ twakoreye muri Uganda iri hanze ariko mu minsi ya vuba hari izindi ndirimbo twakoreye Kampala zizasohoka vuba; twazikoranye na Producer Washington umaze kumenyerwa mu Rwanda. Izo ndirimbo ni ’Narashatse’ na ’Nakwanditse ku Mutima’”.

Platini kandi avuga ko bahisemo gukorera izi ndirimbo mu gihugu cya Uganda kuko hari abatunganya indirimbo bazwiho ubuhanga no gukora indirimbo zigakundwa cyane.

Aha yatanze urugero kuri zimwe mu ndirimbo zakozwe na Producer wabakoreye indirimbo ’No One’ agira ati:”Producer Renix wo mu gihugu cya Uganda wadukoreye indirimbo ‘No One’ yakoze indirimbo nyinshi zizwi nka Bogolako, Kasepechi, Big Size za Bebe Cool, Super Power, Bolingo za Eddy Kenzo ndetse na Come to Me ya Alpha n’izindi”.

Iyi ndirimbo ‘No One’ ibaye iya kabiri ya Dream Boyz na Eddy Kenzo, nyuma y’indirimbo ’Impano’ baheruka gukorana mu Rwanda.

Platini kandi yizeza abafana ba Dream Boyz ko izo ndirimbo bazahita bazisohorana amashusho yazo anabasaba ko babatora mu marushanwa abiri barimo.

Yagize ati:”Amashusho y’izi ndirimbo azasohoka vuba kuko twasize tuyafashe. Turanasaba abafana bacu kuduhundagazaho amajwi muri Primus Guma Guma Super Star na Salax Awards”.

Uretse Dream Boyz, itsinda Urban Boyz naryo rirateganya gushyira hanze indirimbo nshya 2 ari zo ‘Be my wife-BMW’ na ‘Jye Nawe’ iri mu njyana ya Zouk.

Reba amashusho y’indirimbo Uzambarize Mama baheruka gusohora:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages