00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini (Dream Boyz) arahakana amakuru ari kumuvugwaho kuri Facebook

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 October 2012 saa 03:01
Yasuwe :

Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boyz aratangaza ko amakuru ari kwandikwa ku ubuga rwa Facebook mu izina rye atari we uri kuyatangaza.
Platini, ubusanzwe ukoresha izina rya Platini Paty kuri facebook ye ya nyayo, aravuga ko ayo makuru ari kwandikwa n’umuntu Dream Boyz batazi kandi utari bo aho avuga ko biri gukorwa mu rwego rwo gushaka gusebya itsinda ryabo. Amwe muri ayo makuru ni nk’aho uyu muntu witwa Platini Nemeye kuri facebook yanditse abaza abantu agira ati “Mwaramutse? (…)

Platini uririmba mu itsinda rya Dream Boyz aratangaza ko amakuru ari kwandikwa ku ubuga rwa Facebook mu izina rye atari we uri kuyatangaza.

Platini, ubusanzwe ukoresha izina rya Platini Paty kuri facebook ye ya nyayo, aravuga ko ayo makuru ari kwandikwa n’umuntu Dream Boyz batazi kandi utari bo aho avuga ko biri gukorwa mu rwego rwo gushaka gusebya itsinda ryabo.

Amwe muri ayo makuru ni nk’aho uyu muntu witwa Platini Nemeye kuri facebook yanditse abaza abantu agira ati “Mwaramutse? Mubona Dream Boyz tubanye neza n’Itangazamakuru??”

Facebook ikoreshwa m­u izina rya Platini

Aya magambo akaba yaravuzweho (comments) n’abantu barenga 33 benshi biganjemo abo Platini avuga ko baba bagamije gusebanya no guca intege abahanzi.

Platini yabwiye IGIHE ati “Iyo konti ya facebook sinjye uri kuyikoresha, abantu bamenye ko atari njye.”

Platini avuga ko uyu muntu ari kubabangamira cyane. Avuga ko bo ubu bahugiye mu myiteguro yo kumurika Album yabo ya gatatu bise ’Nakwanditse ku Mutima’.

Iyi Album bateganya kuyimurika kuwa 10 Ugushyingo i Huye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Uretse Platini, mu mezi make ashize, umuraperi Young Grace, nawe aherutse kwikoma abantu bakunda gukoresha urubuga rwa Facebook nabi basebya biyitirira abandi bakabasebya ndetse bakanabaharabika.

Bamwe muri abo bakoresha imbuga za Facebook bivugwa ko bazwi kandi bakunda guhinduranya amazina biyita ibivugwa i bunaka cyangwa se ibikorerwa i bunaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages