Amazina yanjye nyakuri nitwa Victoire Ngarambe. Ndi umuhanzi uririmba injyana zose nibanda kuri Afrobeat, R&B, Classic Music, Slow Reggae n’izindi. Namenyekanye cyane mu bihangano nka “Amafaranga”, “Marita” naririmbanye na Kamichi, “Juu ya Nini Apana Mimi”, “Fiesta”, “Mpa Ijambo”, “Babwire”, “Mbwiza Ukuri” n’izindi.
Uretse kuba ndirimba ndi umucuranzi wa gitari, imwe mu nkingi zanjye mu buhanzi. Ndi n’uyobora w’indirimbo (Music Director), umwanditsi w’urukuikirane rw’amashusho y’indirimbo (Music Video Script writer).
Maze gukora Album ebyiri ari zo: “Babwire” na “Mbwiza Ukuri”.
Ubuzima busanzwe bwa Elion
Navutse kuwa kuwa 18 Nzeri 1989, mvukira I Kigali, mu murenge wa Gitega. Ndi mwene Patrick Ngarambe na Jeanne Ukundukize. Ndi bucura mu muryango w’abana bane.
Mu mwaka wa 1994 nibwo navuye mu Rwanda mfite imyaka ine. Icyo gihe mama na bashiki banjye bari barapfuye muri Genoside. Data we yakoraga muri Kenya akorana n’imishinga y’Abadage. Yari umushoferi w’ibi bimodoka binini (Poids Lourds) bijyana petrole biva muri Kenya bikagana Uganda bikagera mu Rwanda.
Abantu bakoranaga nawe nibo nanjyenye nuko bangeza muri Kenya. Nageze muri Kenya nakomeretse cyane ku buryo bahise banjyena mu bitaro bya Kenya Hospital. Sinabashije gukira ariko nuko baza kunyana mu Burayi mu Bubiligi mpamara imyaka itanu.
Naje kugaruka i Nairobi muri Kenya nyuma y’imyaka itatu, ari nabwo natangiraga amashuri abanza mu 1997.
Amashuri yize n’aho yayigiye
Amashuri abanza nayatangiriye i Nairobi muri Kenya muri Nyanza District ku mashuri yitwaga Metanoia (Ecole Belge) ari naho narangirije n’ayisumbuye. Naje kujya mu Buholande muri centre musical yitwa la Beverly, ari naho nigiye gucuranga gitari, piano no kuvuza ingoma no gutunganya indirimbo muri studio mu gihe cy’umwaka.
Uko Elion Yinjiye mu Buhanzi nyirizina
Ubwo nagarukaga I Nairobi nibwo natangiye kwandika indirimbo zanjye. Ubuhanzi nyir’izina nabutangiriye ku kigo cy’ishuri ubwo naririmbaga nk’umuhanzi mu gitaramo cyo gusoza amashuri, aho nigaga. Icyo gihe abayobozi baratunguwe nuko baranyegera bambaza niba ko ko indirimbo naririmbye ari izanjye cyangwa se ari iz’abandi. Maze kubabwira ko ari izanjye bahise banyishyurira muri studio yo mu Bubiligi gukora indirimbo yanjye ya mbere yitwa “Mal Au Coeur”.
Nyuma naje kugaruka mu Rwanda niyemeza kuhakorera ubuhanzi n’ubwo numvaga bigoye kubwa Jenoside yari yarahabereye yantwaye umuryango. Icyo gihe natangiriye muri studio yitwa Kiruru 9 Production nuko mpakorera indirimbo enye. Gusa izo ndirimbo zose zambereye impfabusa kuko nta n’imwe yasohotse bambwira ko zangirikiye mu mashini kubera virus. Icyo gihe numvise ncitse intege.
Naje kuza guhura n’abatunganya indirimbo ari bo Paster P na Ezra Kwizera. Icyo gihe Pastor P yaje guhita ankorera indirimbo yanjye ya mbere mu Rwanda ari yo “Zainabo”. Nyuma nahuye na Producer Jay P akunda impano yanjye ari nabwo yahise ankorera indirimbo “Rekana Nabo” na “Iby’iyi si” nuko ntangira kuzigeza ku maradiyo ziracurangwa.
Muri icyo gihe nsohora izo ndirimba nafashaga abangi bahanzi mu bijyanjye no gutunganya no kunonosora indirimbo zabo. Barimo umuhanzi Docter Claude nafahisje mu ndirimbo nyinshi nka “Igikara”, “Never Again”, “Contre Success”, “Yebabawe” n’izindi. Abandi nafashije ni nka Mani Martin nafashije gutunganya indirimbo nka “Ibihe”. Undi muhanzi ni Kitoko nafashije gutunganya indirimbo nka “Sakwe Sakwe”. Undi ni Tom Close, Mc P n’abandi benshi.
Aba bahanzi bose nabafashaga mu binjyanye no kubacurangira mu ndirimbo zabo no guhuza injyana (melodies) n’amagambo hamwe.
Producer Pastor P yaje kongera kumpamagara nuko dukorana indirimbo yitwa “Amafaranga” iyi ndirimbo iri mu zatumye ndushaho kumenyekana cyane. Ibi byanyongere ingufu nuko mu minsi yakurikiyeho nsohora indirimbo “Marita”, “Babwire”, na “Igendere” mu gutegura album yanjye ya mbere yitwa “Babwire”.
Izi ndirimbo zatumye hafi ya hose mu Rwanda bamenya izina Elion Victory mu ruhando rwa muzika.
Uko Elion yaje kujya muri Kenya
Mu Kuboza 2010 nabonye ko ari ngombwa kwambuka imipaka mu buhanzi bwanjye mu buryo bwo kugerageza kwagura umuziki wanjye mu bihugu bigize Afurika y’I Burasirazuba. Icyo gihe nasubiye muri Nairobi muri Kenya ntangira gukorana n’abatunganya umuziki waho. Nagerageje gushyira ibihangano byanjye ku maradiyo n’amateleviziyo no mu bindi bitangazamakuru nkora n’ibiganiro menyekanisha izina n’ubuhanzi bwanjye.
Naje gusinyana na kamwe mu tubare tuzwi cyane kitwa Wasanii, ahahurira abahanzi benshi bo muri Kenya. Nahakoze amezi abiri nkora umuziki wa Live ndirimba. Nashatse Inzu itunganya umuziki twakorana ari bwo naje kubonana na R-Kay (Robert Kamanzi), umwe mu batunganya indirimbo uzwi cyane muri Kenya no muri Afurika y’I Burasirazuba. Yaje kunyemerera ko twakorana.
Muri Kenya nakoreyeyo indirimbo imwe yitwa “Love is Strong” nakoranye n’umuhanzi witwa Bobbi Mapesa, umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya ukora mu njyana ya Hip-Hop, uzwi cyane mu ndirimbo imwe yitwa “Kamoja Tu”.
Uko ELion yagarutse mu Rwanda
Muri Gashyantare 2012, naje guhamagarwa mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda yitwa Primus Guma Guma Super Star II. Nari nahamagawe mu bahanzi 20 bakunzwe kurusha abandi mu gihugu. Naje kuza kuvamo ubwo batoraga abahanzi 10 bakomeza. Icyo gihe nabonye ko mu Rwanda umuziki watangiye guhabwa agaciro kandi Abanyarwanda bamaze kuwumenya no kuwukunda. Nagize igitekerezo cyo kuguma mu Rwanda ari bwo natangiye noneho gukorera umuziki mu Rwanda bundi bushya.
Nkiri mu Rwanda naje gutangira gukorana n’inzu y’ubuhanzi yo muri Bubiligi yitwa “Virtua.Artist” iyoborwa na Nelly Assanase. Byaje gutuma dukorana indirimbo iri ku rwego rwo kwamamazwa mu mahanga ari yo “Only One Girl”.
Ibikorwa nari naratangiye muri Kenya sinabyihoreye kuko n’ubundi niyo nzira “gufungura amarembo nkarenga imipaka”. Ndateganya guhera mu Rwanda noneho nkazagera ku rwego rushimishije muri Afurika y’I Burasirazuba kuko namaze kumenyekanishayo izina ryanjye.
Elion muri iki gihe arateganya iki?
Ubu mfite indirimbo nshya nakoreye mu Rwanda nka “Keep Talking”, “Niko Ateye (Video)”, “Mbwiza Ukuri”, “Only One Girl”, “Mbwira yego”, “Iyo Mbimenya” n’izindi.
Ndateganya gusinyana amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Bridge Records. Mfite n’umujyanama mushya witwa Steven. Ubu ndi gukora indirimbo nyinshi nshya harimo “Njye n’Uwo Nkunda”, “Iminsi Irindwi ” n’zindi.
Mu buhanzi bwanjye nafashijwe na Jean Baptiste Rwibasira, wambaye hafi nk’umujyanama wanjye ari nawe wakurikiranye ibikorwa byanjye mu buhanzi kugeza aho ngeze ubu.
Kuri ubu ndi kugendera ku ntego igira iti:”Focus On Dream” harimo gukora umuziki ku buryo bwa Live, gukina amafilime no kwigisha igitsina gore ibijyanye no gucuranga.












TANGA IGITEKEREZO