00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Ezra w’imyaka 10 yagabiwe inka n’ubuyobozi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 5 February 2012 saa 06:12
Yasuwe :

Umuhanzi witwa Ezra Sebeza ukoresha izina rya Ezra a.k.a. Special Baby amaze guhabwa impano y’inka na Niragire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko.
Elizabeth Ngondo uzwi cyane ku izina rya Liza, umujyanama w’uyu muhanzi uririmba injyana ya Hip-Hop, aganira na IGIHE.com yavuze ko guhabwa inka kwa Ezra byaturutse ku kwitabira kimwe mu birori byari byabereye ku Murenge, nuko uyu muyobozi yishimira imiririmbire ye ahita amugabira inka ubu yororera mu rugo.
Liza (…)

Liza yagize ati:”Hari habaye ubusabane hari kuririmba abantu bakuru nuko nawe asaba Dj kumugenera umwanya nawe akaza kuririmba; atangiye kuririmba Ngirimana yishimira imiririmbire ye maze amugabira inka.”

Uyu mujyanama w’uyu muhanzi utaramenyekana cyane mu Rwanda, aganira na IGIHE.com, yavuze ko asanga impano yo kuba umuhanzi akiri muto yaba yarayikuye mu muryango kuko bakuru be basanzwe batunganya umuziki kandi bakaba barabayeho abahanzi.

Yagize ati:”Bakuru be ni abaproducer, nka T-Nox uba muri Kenya n’uwitwa PP ukorera muri Home Base. Kandi nabo babanje kuririmba bakiri bato.”

Uyu muhanzi Ezra a.k.a. Special Baby indirimbo yahereyeho kuririmba yayise ‘Bana Banjye’, akaba yarayisohoye mu 2010.

Kuri ubu afite indirimbo 5 ari zo : ‘Bana Banjye’, ‘One Day’, ‘I Never Choose’, ‘Imfubyi’, ‘Komeza Ubutwari’ yakorewe na Producer Akish muri Home Base Studio iba i Gikondo- ari nayo nshyashya ye.

Ezra yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cyitwa Amizero Primary School.

Reba amafoto ya Ezra mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages