00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 26 January 2012 saa 01:28
Yasuwe :

Amazina yanjye nyakuri nitwa Ezra Sebeza. Navutse kuwa 13 Kamena 2001. Mvukira i Kigali Kimisange muri Gikondo. Ndi uwa cyenda mu muryango w’abana 10. Ndi umuhanzi uririmba injyana ya Hip-Hop.
Amashuri abanza nayatangiriye ku kigo cyitwa Amizero Primary School. Ubu ndi mu mwaka wa Kane. Indirimbo ya mbere naririmbye nayise ’Abana Banjye’ naririmbye muri 2010. Iyo ndirimbo nayiririmbiye muri Home Base Studio iba i Gikondo, kwa Producer Akish.
Ubu mfite indirimbo 5 ari zo: Abana Banjye, (…)

Amazina yanjye nyakuri nitwa Ezra Sebeza. Navutse kuwa 13 Kamena 2001. Mvukira i Kigali Kimisange muri Gikondo. Ndi uwa cyenda mu muryango w’abana 10. Ndi umuhanzi uririmba injyana ya Hip-Hop.

Amashuri abanza nayatangiriye ku kigo cyitwa Amizero Primary School. Ubu ndi mu mwaka wa Kane. Indirimbo ya mbere naririmbye nayise ’Abana Banjye’ naririmbye muri 2010. Iyo ndirimbo nayiririmbiye muri Home Base Studio iba i Gikondo, kwa Producer Akish.

Ubu mfite indirimbo 5 ari zo: Abana Banjye, One Day, I Never Choose, Imfubyi, Komeza ubutwari nshyashya.

Mu buzima bwanjye icyanshimishije ni ukugira mama unkunda kandi akamfasha gukora umuziki wanjye. Ikindi ni uko nagiye muri Kenya nkabasha guhura na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya nkaba nateganya kuzakorana nabo indirimbo.

Icya mbabaje mu buzima ni urupfu rwa Data ntamuzi. Yagize:"Mbabazwa n’uko Data yapfuye ntaramumenya kandi nkaba naragiye nkurira mu bibazo nterwa n’inshuti ze"

Ibiryo nkunda kurya ibijumba. Nkunda kuririmba, kwambara neza.

Igitangaje kuri njye ni uko ari njye wiyandikira indirimbo zanjye.

Zimwe mu nzitizi ngihura nazo ni uko ntaramenyekana cyane kandi umuziki narawutangiye kera.

Ubutumwa nagenera bamwe mu bantu bari mu byiciro arimo (Abanyeshuri n’imfubyi) ni ubu bukurikira; ku banyeshuri ni ugukunda kwiga n’umurimo, ubwo ngenera imfubyi ni ukwihangana no gukomeza kubaho kuko ari byo asanga ko ari ubutwari.

Ndashimira Mama Wanjye n’abamfasha kuzamuka (barimo umujyanama mu buhanzi bwanjye ari we Liza’Elizabeth’ Ngondo). Ndashimira kandi n’abakunzi banjye mu muziki.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages